Sudani y’Epfo mu mvururu za Politiki: Ese Intambara ya Gisivile igiye kwaduka?
Intambara yongeye kuba igikangisho muri Sudani y’Epfo nyuma y’uko umwuka wa politiki urushijeho kuba mubi hagati ya Perezida Salva Kiir na Visi-Perezida we, Riek Machar. Imvururu ziheruka kubera muri Leta ya Upper Nile, zasize impande zombi zihanganye, byatumye ibihugu by’amahanga, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bifata ingamba zo gukuramo abakozi babo.
Ni iki cyateje ubu bushyamirane bushya? Ese amasezerano ya 2018 yashyizeho Guverinoma ihuriweho yaba ageze mu marembera?
Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, inyeshyamba zishyigikiye Machar zarwanye n’Ingabo za Leta, bituma bamwe mu bayobozi bo ku ruhande rwa Visi-Perezida batabwa muri yombi. Nyuma y’iki gitero, Amerika yasabye abakozi bayo bakorera akazi katihutirwa kuva muri Sudani y’Epfo, ivuga ko imirwano ishobora gufata intera ndende.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, kajugujugu y’Umuryango w’Abibumbye (UN) yagabweho igitero, gihitana bamwe mu basirikare bakuru ba Sudani y’Epfo. Ku wa Gatandatu, Komisiyo ya UN ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yatangaje ko iki gihugu gishobora kwinjira mu bihe bikomeye bishobora gusenya iterambere ryari rimaze kugerwaho.
Sudani y’Epfo si yo yonyine ifite ikibazo cy’umutekano muke mu Karere. Iki gihugu gihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho intambara ihanganishije ingabo za Leta n’inyeshyamba za M23 imaze imyaka itatu itutumba. Ibi bituma hari impungenge ko akarere gashobora gukomeza kwinjira mu bihe bibi by’umutekano muke, bikagira ingaruka kuri politiki n’ubukungu bwaho.
Ese Sudani y’Epfo izabasha gusigasira ituze rya politiki, cyangwa se iri turufu rigiye gusandara, igihugu kigashyirwa mu kangaratete k’intambara ya gisivile?
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show