Ikibazo cy'Ibinyabutabire byarengeje igihe bikibitse mu Mashuri giteye inkeke.
Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko yagaragaje impungenge ku kibazo cy’ibinyabutabire byarengeje igihe bikibitse mu mashuri, ndetse byasabwe ko hakorwa ingamba zihuse zo kubivana mu bubiko hagamijwe kwirinda ingaruka ku buzima bw’abantu.
Mu cyumweru gishize, inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yagarutse kuri iki kibazo isaba ko iby’ibi binyabutabire bibitse mu mashuri byaba byaranze igihe bivanwa hakiri kare. Depite Nkuranga Egide yavuze ko hari ibinyabutabire bikoreshwa muri laboratwari byarengeje igihe, ndetse asaba inzego bireba gukora ibishoboka byose kugira ngo bibivanwe mu mashuri bitateza ikibazo ku buzima bw’abanyeshuri n’abakozi.
Mu ijambo rye, Depite Nkuranga yavuze ko ibinyabutabire byarengeje igihe bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu, aho byaba bishobora guterera indwara mu myanya y’ubuhumekero, guteza inkongi, cyangwa no kwangiza ibidukikije birimo ubutaka, ibimera, ndetse n’amazi. Yasabye ko ibi binyabutabire byajya byegeranywa bikajya byangizwa mu buryo butangiza ibindi binyabuzima.
Uwanyirigira Straton, umwarimu wigisha isomo ry’Ubutabire muri rwunge rw’amashuri rwa Kageyo, na we yagaragaje impungenge ku ngaruka z’ibinyabutabire byarengeje igihe, aho yavuze ko byaba byiza ko ibi binyabutabire byangizwa hakiri kare kugira ngo hatabaho ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu no ku bidukikije.
Perezida wa Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n'Urubyiruko, RUBAGUMYA FURAHA Emma, yemeje ko iki kibazo kizakomeza kuganirwaho na Minisiteri y'Ibidukikije, hakarebwa uburyo byahita bikurwamo mu mashuri n’ahandi hose bikigaragara.
Iyi ngamba igamije kurinda ubuzima bwa benshi no gutuma amashuri akomeza kuba ahantu heza, hizewe, hatangiza ubuzima bw’abanyeshuri n’abarezi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show