Sitade ya Huye igiye gutwara asaga Milliyari 1 n’igice kugira ngo ivugururwe.
Ku wa mbere tariki 13 Mutarama 2025, nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko Sitade ya Huye igiye kuba ifunzwe kugirango ibanze ivugururwe yongere ibe nziza kurushaho.
Ni ibintu bigiye gukorwa na Ministeri ya Siporo ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyubakire mu Rwanda.
Umukozi w’iki kigo witwa Makuza Jean Pierre umwe mu baraba bashinzwe ivugururwa ry’iyi Sitade, yatangaje ko kuvugurura iyi Sitade ya Huye bigiye gutwara Milliyari 1 n’ibihumbi 500.
Makuza yaje no gutangaza ibyo aya mafaranga azakoreshwa mu kuvugurura iyi Sitade imaze imyaka 2 iri mpuzamahanga.
Ati “Icyo tuzaba tugiye gukoraho ni ikibuga. Igice kibanza kwari ukuvugurura imyanya y’abafana, imyanya y’icyubahiro, ibijyanye n’itangazamakuru n’ibindi. Ubu igikurikiyeho ni ikijyanye no kuvugurura ikibuga, buriya kiriya kibuga mubona bakiniraho, iriya ‘tapis’ iriho izarangizanya n’ukwezi kwa Gatanu k’uyu mwaka.”
Iyi ‘Tapis’ iri muri Sitade ya Huye imaze imyaka igera ku munani kandi itegeko rya CAF ndetse na FIFA rivuga ko hari imyaka ntarengwa ikibuga kigomba kumara Kandi iyi irabura amezi 4 gusa, bivuze ko iki gihe nicyo cya nyacyo kugirango ihindurwe Sitade igume ku rwego mpuzamahanga.
Iyi Tapi izakurwa muri Sitade ya Huye ntabwo izateshwa agaciro kuko ku rwego rwo mu gihugu imbere yemewe gukoreshwa, amakuru ahari avuga ko izashyirwa ku kindi kibuga kiri mu Murenge wa Mbazi ubarizwa mu karere ka Huye n’ubundi.
Ubwo iyi Sitade ya Huye yavugururwaga mu mwaka wa 2022, yatwaye asaga Milliyari 10 ishyirwa ku rwego mpuzamahanga yemererwa kwakira abantu ibihumbi 7 900 bicaye neza.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show