Kamonyi barahiga bukware uwateye undi Grenade amuziza kugirana umubano udasazwe n’umugore we.
Inzego zitandukanye zo mu Karere ka Kamonyi, zirimo guhiga bukware umuturage witwa Nkuriyingoma Jean Baptiste ushinjwa gutera mugenzi we grenade. Byabereye mu Kagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina mu ka Kamonyi.
Meya w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère yabwiye UMUSEKE ko uyu Nkuriyingoma Jean Baptiste yateye grenade mu rugo rwa mugenzi we witwa Muganza Jean Marie Vianney bivugwa ko yashakaga kwihimura kubera ko uyu Muganza afitanye urukundo rudasanzwe n’Umugore wa Nkuriyingoma Jean Baptiste.
Dr Nahayo avuga ko uyu Nkuriyingoma yahise ayitera mu rugo rwa mugenzi we ariko kubw’amahirwe ntiyagira umuntu yica cyangwa ngo ikomeretse. Gusa yafashe urugi rw’Umuryango irarwangiza.
Ati “Nkuriyingoma akimara gutera iyo grenade yahise acika, ubu inzego zatangiye kumushakisha.”
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko Nkuriyingoma Jean Baptiste ari umuturage usanzwe akora umwuga w’ubuhinzi, bukavuga ko uwakoze ibi afatwa kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show