English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Sitade Amahoro igiye kwakira umukino wa mbere uzahuza APR FC na Rayon Sports

Nyuma y'amezi 20 Sitade Amahoro ivugururwa, kuri ubu imirimo yo kuyivugurura isa n'iyageze ku musozo ku buryo igiye gutangira kwifashishwa mu mikino itandukanye,amakipe agiye kubanza gusogongera kuri iyo sitade ni APF FC na Rayon Sports nk'amakipe afite abafana benshi kurusha andi makipe muri Shampiyona y'u Rwanda.

Uwo mukino uzaba ku  Gatandatu tariki ya 15 Kamena mu cyiswe 'Umuhuro mu Mahoro' ariko si umukino wo gufungura iyi sitade ku mugaragaro kuko  ibyo birori byo kuyifungura ku mugaragaro bizaba tariki ya 04 Nyakanga 2024 akaba ari n'umunsi wo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Ibi kandi byashimangiwe n'umuvigizi wa Guverinoma y'u Rwanda Alain Mukurarinda abicishije kuri X.

Yagize ati"Nkuko byahoze mu muco wacu,ku ya 15/06/2024 ni Umuhuro mu Mahoro maze ku ya 04 Nyakanga 2024 tuzabutahe dutaramye..."

Kwinjira muri uyu mukino ni amafaranga 1000 ahasanzwe n'ibihumbi 10 Frw mu myanya  y'icyubahiro.

Amakipe yombi yemerewe gukoresha abakinnyi bose ishatse bitewe nuko hari bamwe mu bakinnyi bayafashije mu mwaka w'imikino ushize akaba ari mu bihe byo kugura abashya no gukoresha igerageza abandi.

                                                                        Sitade Amahoro ivuguruye

Muri Sitade amahoro ivuguruye harimo ibyumba bizajya bikorerwa n'abanyamakuru mu kazi kabo bitandukanye naho baba bakorera hejuru mu gihe bari kureba umukino.

Amakipe kandi afite ahantu habiri yinjirira hatandukanye kuko aba agomba kwinjira adahuye, Sitade Amahoro ifite urwambariro rushobora kwakira amakipe ane icya rimwe ni ukuvuga abiri agiye gukina n'andi ashobora gukina nyuma yaho.

Muri iyi sitade kandi mu myanya y'icyubahiro naho hashizwe ibirahure,ibyumba abayobozi bicaramo byashizweho uburyo bukumira amajwi yo hanze ku buryo bashobora kuganira batumva urusaku rw'abafana.

Sitade Amahoro ivuguruye ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Hamuriswe umushinga wa RDDP II witezweho guteza imbere ubworozi bw’inka.

Rubavu: TTC GACUBA II yabaye iya mbere mu kwakira neza ingamba za Minisiteri y’Uburezi.

Menya imyanzuro yavuye mu ntama idasazwe ya Kiyovu Sports nyuma yo gutsindwa ubutitsa.

Kuri uyu wa mbere Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi bashya mu buryo bukurikira.

Igihugu cya Latvia kigiye kwakira Perezida w’u Rwanda mu ruzinduko rw’amateka.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-11 04:39:24 CAT
Yasuwe: 210


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Sitade-Amahoro-igiye-kwakira-umukino-wa-mbere-uzahuza-APR-FC-na-Rayon-Sports.php