English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Hamuritswe umushinga wa RDDP II witezweho guteza imbere ubworozi bw’inkazitanga umukamo.

Ejo ku wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira2024 mu Karere ka Rubavu, hamuritswe ku mugaragaro umushinga uzamara imyaka 6 mu rwego rwo kuzamura no guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo.

RDDP ll  ni umushinga wa Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, IFAD, ushyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi binyuze muri RAB, ukaba ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo.

Umushinga wa RDDP ll , wagaragaje ko uzegereza amazi aborozi mu nzuri, uzatera ubwatsi kuri hegitari 50, uzubakira aborozi amakusanyirizo agezweho, uzongerera ubumenyi aborozi na ba Veterineri n’ibindi.

Uyu mushinga wa RDDP ll  uzatwara akayabo ka Miliyoni 124,490,000 z’amadolari y’Amerika. Ukaba uzakorerwa  mu turere 27 two mu Rwanda mu gihe mu mujyi wa Kigali hazubakwa inganda zitunganya ibikomoka  k’ururuherekane nyongeragaciro rw’amata , mu rwego rwogukemura ibibazo aborozi bahura na byo, nko kubura aho bagurishiriza umukamo,  kubura  imiti, kubura ubwatsi bw’amatungo, kubura ubumenyi bujyanye no kwita ku matungo, kubura inka zitanga umukamo n’ibindi.

Bamwe mu bitabiriye icyo gikorwa cyo kumurika ku mugaragaro  umushinga wa RDDP ll, harimo n’abarozi  baturutse mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rubavu, bakaba barishimiye uwo mushinga.

Mutangana Jean Baptiste, atuye mu Karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi , akorera ubworozi bw’inka mu mirenge ya Rugerero  na Rubavu. avuga ko  umushinga wa RDDP ll  uje gukemura byinshi ku borozi b’amatungo, cyane ko bagiye kubunganira  bakabakemurira ikibazo cy’amazi.

Ati ’’Dusanganwe ikibazo cy’amazi, aho twajyaga kuvomera amatungo ku migezi ivomerwaho n’abaturage  ugasanga turi kubangamira abaturage cyane ko twe aborozi dukoresha  amazi menshi, ikindi kibazo twari dufite n’ikijyanye n’ubwatsi  aho amatungo twayagaburiraga ibirayirayi ugasanga birigutera impumpuro mbi mu mata, ariko uyu mushinga watugaragarije ko ugiye gukemura ibyo bibazo byose. Uyu mushinga wanatwemereye ko uzadufasha mugutuma tumenya agaciro kokororera mu nzuri , bikazakemura ikibazo cyo kororera ku gasozi cyari gihangayikishije abarozi n'abahinzii.’’

Kayiranga Martin, umukozi wa RAB  avuga ko umushinga wa RDDP ll  bamaze gushyira ahagaragara  mu Karere ka Rubavu,  bagomba kuwukora  nk’uko bawugejeje ku borozi n'abafatanyabikorwa.

Ati’’Buri muturage wese ufite inka agombwa gufashwa  n’umushinga wacu mugihe hari imboga mizi yahuye nazo, abaturiye agace ka Gishwati  tugomba kubegereza amazi mu Nzuri kugira ngo inka zibone amazi ahagije. Turifuza ko inka y’inyarwanda iva kuri Litiro 4 ikagera kuri Litiro 5,6 ku munsi, hanyuma inka y’inzungu yakamwaga Litiro 15 turifuza ko yakamwa nibura Litiro 20 ku munsi,ibyo bikaba bizazamura umukamo.’’

Akomeza agira at’’Tugomba gukora ibishoboka byose  kugira ngo inka zizamure umukamo zive kuri Litiro 4 ahubwo zibe zakamwa umukamo utubutse.’’

Yakomeje avuga ko bazatera inkunga buri muntu wese ufite inka hatagendeye ku mubare w’inka umworozi afite, yanakomoje no ku kibazo cy’abantu bazerereza inka ku gasozi avuga ko biriya bidatanga umukamo ko bagomba kuzishyira mu nzuri kuko ariyo nzira imwe yo kubona umukamo utubutse.

Meya w’akarere ka Rubavu Murindwa Prosper avga ko uburambe bw’umushinga bushingira kuri banyirumushinga abo bita abagenerwabikorwa, aho bagiye gukorana n’umushinga  muri gahunda yo kuzamura umukamo ukomoka ku nka.

Ati ’’Uyu  mushinga uzadufasha mu guhugura aborozi na ba Veterineri, uzadufasha mu gukemura ibibazo by’abaturage bazerereza inka ku gasozi, uzanadufasha mu gutubura  ubwatsi  kuri hegitari 50 akazaba ari ubwatsi bwera vuba.’’

Akomeza avuga ko umushinga wa RDDP ll atari umushinga  wo gukinirwamo ko uzawukoreramo ibyo  yishakiye bidafite aho bihuriye n’umushinga ko azahanwa.

Raporo y’imishinga yakozwe n’ikigega mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi (IFAD), ivuga ko inka zose mu Rwanda zigera ku miriyoni 1,6, mu gihe 41% ari imbyeyi zikuze.

Mu mushinga wa mbere wa RDDP yari yarashoye  Miliyoni 65,100,000 z’amadolari mu guteza imbere ibikomoka ku nka mu Rwanda.

Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI) ivuga ko mu mwaka wa 2023 umusaruro w'amata mu Rwanda wiyongereye, ugera kuri toni zirengalitiro miliyari imwe mu 2023, uvuye kuri toni 891,326 muri 2020, na toni zirenga 372,600 muri 2010.

Yanditswe na Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Rayon Sports iri mu biganiro na LIoyd Aoron Banega witezweho gusimbura Madjaliwa.

Rubavu: Abikorera ku isonga mu kuzahura Etincelles FC: Ubufatanye bushya bwitezweho impinduka.

Rubavu: Polisi yafashe imodoka zo muri DRC zipakiye imyenda n’ibindi bicuruzwa bya magendu.

AS Kigali ntiyabashije kwikura imbere ya Etincelles FC mu gikombe cy’Amahoro uko imikino yarangiye

Rubavu: Yatawe muri yombi nyuma yo kwinjira mu rugo rw’umuturage akibamo moto.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-05 17:44:19 CAT
Yasuwe: 119


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Hamuriswe-umushinga-wa-RDDP-II-witezweho-guteza-imbere-ubworozi-bwinka.php