English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Igihugu cya Latvia  kigiye kwakira Perezida w’u Rwanda  mu ruzinduko rw’amateka.

Umukuru w’igihugu  cy’u Rwanda ategerejwe  mu gihugu vya Latvia aho agiye kugirirayo uruzinduko rw’iminsi itatu.

Nk’uko itangazo rya Perezidansi ya Latvia, ryasohotse kuri uyu wa Mbere, rivuga ko biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro na mugenzi we wa Latvia, Edgars Rinkēvičs ndetse n’abandi bayobozi bakuru barimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Daigas Mierinas ndetse na Minisitiri w’Intebe Evikas Silinas.

Biteganijwe kandi ko muri uru ruzinduko, hazafungurwa ikimenyetso cy’urwibutso rw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kiri ku Isomero ry’Igihugu muri Latvia.

Uru ruzinduko ni urwa mbere Umukuru w’Igihugu cya Afurika agiriye muri iki gihugu ndetse ni ubwa mbere Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, agiriye uruzinduko mu bihugu bya Baltic (Estonia, Latvia na Lithuania).

 

 



Izindi nkuru wasoma

Perezida Ruto na Visi Perezida we Gachagua bashyizwe mu gatebo kamwe ko kweguzwa.

Ingabo z'u Rwanda zambitswe imidali y'ishimwe muri Santrafurika.

Undi muntu wa 12 yishwe na virusi ya Marburg mu Rwanda.

Doze 5000 nizo ikigo cya Gilead Sciences cyahaye u Rwanda mu rwego rwo kurwanya Marburg.

Kubera umusaruro nkene, umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal Aliou Cissé yeretswe imiryango.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-30 11:29:18 CAT
Yasuwe: 39


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Igihugu-cya-Latvia--kigiye-kwakira-Perezida-wu-Rwanda--mu-ruzinduko-rwamateka.php