English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: TTC GACUBA II yabaye iya mbere mu kwakira neza  ingamba za Minisiteri y’Uburezi.

Mu gitondo cyo kuri  uyu wa gatatu  tariki ya 2 Ukwakira 2024 Minisiteri y'Uburezi  MINEDUC yatangaje  ko gahunda zo gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa ku mashuri zibaye zihagaritswe mu rwego rwo kwirinda Icyorezo cya Marburg.

MINEDUC yatangaje ko aya mabwiriza azakurikizwa mu mashuri yose mu Rwanda kugeza igihe Minisiteri y’Ubuzima izatangira andi mashya azakurikizwa.

Twaganiriye n’abarezi ndetse n’abanyeshuri  bo mu Ishuri nderabarezi  rya TTC GACUBA II, ku bw’icyo  cyemezo  cya MINEDUC, tubabaza uko bakiriye icyo cyemezo  mu rwego rwo gukomeza  kurwanya  iyi virus ya Marburg.

Iri shuri Nderabarezi  rya TTC GACUBA  II, riherereye mu Mujyi  rwagati wa Gisenyi  mu Karere ka Rubavu, mu murenge wa Rubavu.

Mu kiganiro  ijambo.net  yagiranye n’abanyeshuri  baharererwa  ndetse n’abarezi b’ishuri, bavuze ko ingammba  MINEDUC yafashe zirimo kudasura abana   ku bigo by’amashuri   biga bararamo bizwi nka   (Boarding School) mu ndimi z’amahanga, ko   bitazabahungabanya  mu buryo bw’amasomo, cyane ko ari n’uburyo  bwiza  bwo kwirinda iki cyorerezo cya Marburg. By’akarusho ntibazongera guhura n’abantu bavuye imihanda yose cyane byashoboraga  kuba inzira yahafi ishobora kuba yazana iyi virusi mu kigo, banavuze ko barakurikiza amabwiriza bahabwa  kugeza igihe MINEDUC izongera gushyiraho amabwiriza mashya ajyanye na Marburg.

Banashimangiye ko ari uburyo bwiza bwo kurinda  abanyeshuri  kubera ko bazaba bari kuba ahantu hatekanye basangiye buri kimwe, mugihe hari nugaragaje ibimenyetso ahita  ajyanwa kwa muganga, ikindi kandi banavuze ko  icyorezo cya Marburg gihangayikishije  Leta kuruta kuba umubyeyi yagusura akakikwanduza. Bicyo ko bagomba kuba abambere mu guhangana n’iki cyorezo cya Marburg kimaze kwisasira abatari bake.

Irasubiza Eduard wiga mu mwaka wa kane  w’indimi  (Languges) mu Ishuri Nderabarezi  rya  TTC GACUBA II, akaba avuka mu Karere ka Burera  mu kiganiro yahaye ijambo.net,  yavuze ko ashyigikiye icyemezo cya  Minisiteri y’uburezi.

Yagize at’’iki cyemezo  nacyakiriye neza. Abayobozi bacu burugihe bahora baduhangayikiye  kandi badushakira ibyiza, rero babonye ko ariyo nzira nziza yoguhangana na Marburg, ubwo natwe tugomba gukurikiza  neza  amabwiriza duhabwa  na Minisiteri y’ubuzima kugira ngo dukomeze duhangane na cyo.’’

Yakomeje agira ati’’ Ntacyo binwaye , kuba ababyeyi babujijwe kudusura kugira ngo batazaza bakatuzanira iki cyorezo bigatuma natwe  duhura n’ingaruka zitandukanye za Marburg, tuzihanganira kudasurwa kandi ntacyo bidutwaye muri rusange.”

Uwiturije Marie Claire wiga mu mwaka wa kane  Siyansi (Science) akaba avuka mu Karere ka Karongi, yavuze ko mu rwego rwo  guhangana n’iki cyorezo  nabo bagomba kuba abakomeye  kugira ngo bakore ibikomeye  byo guhangana na Virusi ya Marburg.

At’’Mu rwego rwo kurinda ubuzima bwacu, guhagarika gusura ntacyo bizadutwara, kandi ubukana bw’icyorezo bukwiriye kutwgisha kwihangana.”

Yakomeje avuga ko bagomba gukurikiza amabwiriza yose ya Minisiteri y’ubuzima mu rwego rwo gukumira virusi ya Marburg.

Umunyamakuru w’ijambo.net  yana ganiriye na bamwe mubayobozi b’ishuri  bavuga ko bakiriye  neza icyemezo kandi ko bagomba kugishyira mu bikorwa.

Mubaraka Deogratias, Umuyobozi wungirije  ushizwe amasomo mu Ishuri Nderabarezi rya TTC GACUBA II, avuga ko bakajije ingamba mu buryo bwihariye, ndetse ko ingamba za Minisiteri y’Ubuzima  bazakiriye neza.

Ati “Ingamba za Minisiteri y’uburezi twazakiriye neza, kuko abana aho bari mu kigo turabakurikirana ariko ntibyari kuzajya bitworohera kumenya abaje gusura niba badafite ubwandu bw’icyorezo cya Marburg.’’

Yakomeje agira ati’’mu kwirinda ko kitagera mu kigo, ubu twakajije ingamba zirimo gukaraba intoki dukoresheje amazi meza n’isabune bihoraho, no gushyiraho imboni muri buri shuri ku buryo uwagaragaza ibimenyetso bya Virusi ya Marburg  wese ahita ajyanwa mu cyumba cyihariye twashyizeho  cya (Isolation Room), ndetse  tugakorana  bya hafi n’inzego z’ubuzima zitwegereye, bagasuzumwa  bimwe mu bimenyetso byayo ndetse bagahabwa ubutabazi bw’ibanze muri rusange.”

Umuyobozi wungirije ushizwe amasomo  muri TTC GACUBA II yanavuze ko bagiye gukaza ingamba  cyane cyane iz’isuku  ndetse no kudakoranaho cyane ko iyi virusi yandurira no mu matemba buzi

Tariki ya 27 Nzeri 2024 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, yemeje ko abarwayi ba mbere ba Marburg bagaragaye mu Rwanda.

Kuva icyo gihe, imibare ya MINISANTE yerekana ko abamaze kwanduka ari 29, muri bo 10 bamaze guhitanwa na cyo mu gihe 19 bakiri gukurikiranwa n’abaganga.

Ibimenyetso by’ingenzi biranga Marburg birimo kugira umuriro ukabije, kubabara umutwe umutwe bikabije, kubabara imikaya ndetse no gucibwamo no kuruka.

Mu gukomeza ingamba zo kwirinda, abaturarwanda bagirwa inama yo kwirinda kwegerana cyane cyangwa gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso ndetse no kugira umuco w’isuku binyuze mu gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa gukoresha handsanitizers.

 

Yanditswe na Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: TTC GACUBA II yabaye iya mbere mu kwakira neza ingamba za Minisiteri y’Uburezi.

Kuri uyu wa mbere Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi bashya mu buryo bukurikira.

Igihugu cya Latvia kigiye kwakira Perezida w’u Rwanda mu ruzinduko rw’amateka.

Manchester City ntiyabashije kwikura imbere ya Newcastle United.

Imvura y’urushyana ni yo Police FC inyagiye Kiyovu Sports bituma irara ku mwanya wa mbere.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-02 20:10:54 CAT
Yasuwe: 102


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-TTC-GACUBA-II-yabaye-iyambere-mu-kwakira-neza--ingamba-za-Minisiteri-yuburezi-mu-rwego-rwo-guhangana-na-Marbug.php