English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kuri uyu wa mbere Perezida  wa Repubulika  yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira.

Kuri uyu wa Mbere Perezida Paul Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye, aho Frank Gatera yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Perezidansi ya Repubulika, Dr Yvonne Umulisa agirwa Umunyamabanga Mukuru wa Sena.

Mu bandi bashyizweho, Michelle Byusa yagizwe Umunyamabanga uhoraho mu Biro bya Minisitiri w'Intebe, Irene Murerwa yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukurarugendo muri RDB, Jules Ndenga agirwa Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ishinzwe gutwara abantu n'ibintu mu ndege, Eva Nishimwe agirwa Umuyobozi mukuru wungirije wa Sosiyete ishinzwe imirimo rusange ku kibuga cy'indege.

Eva Ndenga yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Sosiyete ishinzwe imirimo rusange ku kibuga cy'indege (RAC), Isabelle Mugwaneza agirwa Umujyanama wihariye muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Marie Mediatrice Umubyeyi agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore naho Brave Ngabo agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Ruto na Visi Perezida we Gachagua bashyizwe mu gatebo kamwe ko kweguzwa.

Perezida Emmanuel Macron azakira mu biro bye Félix Tshisekedi na Paul Kagame i Paris.

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUBAVU WAGURA KURI MAKE

Menya icyatumye Visi Perezida wa Kenya yeguzwa. Agombwa no kuryozwa ibyaha 11 ashijwa.

Rubavu: TTC GACUBA II yabaye iya mbere mu kwakira neza ingamba za Minisiteri y’Uburezi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-30 21:22:39 CAT
Yasuwe: 29


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kuri-uyu-wa-mbere-Perezida--wa-Repubulika--yashyizeho-abayobozi-mu-buryo-bukurikira.php