Menya imyanzuro yavuye mu ntama idasazwe ya Kiyovu Sports nyuma yo gutsindwa ubutitsa.
Kiyovu Sports igeze aho umwana arira nyina ntiyumve, yateguye intama y’igitaraganya nyuma yo gutsindwa imikino itatu ikurikirana, ubuyobozi, abakinnyi, umuyobozi w’abakunzi ba Kiyovu Sports ndetse n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’iyi kipe, bakoranye inama idasanzwe basasa inzobe bashaka umuti wo kurwana ku izina ry’iyi kipe igeze mu marembera.
Kiyovu Sports yatangiye shampiyona ifite ibibazo by’amage byo kuba yarafatiwe ibihano n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, kubera kutubahiriza amasezerano ya bamwe mu bari abakinnyi ba yo mu mwaka wa 2023- 2024 w’imikino.
Ibihano bya fatiwe ikipe ya Kiyovu Sports, ni ibyo kutinjiza abakinnyi bashya yaba abakina imbere mu Gihugu cyangwa abavuye hanze y’u Rwanda.
Ibi byateje igihombo gikomeye cyane iyi kipe cyo kubura abakinnyi yari yagiranye na bo amasezerano, yisanga igomba gukoresha abarimo abo mu kipe y’abato kugeza igihe ikibazo kizakemukira. Ibyo kandi byanatumye itakaza imikino itatu yose ikaba yarayistizwe, aho iyi kipe imaze gukina imikino ine muri rusange itsinda umwe, nayo itsindwa itatu.
Abakunzi bakomeye ba Kiyovu Sports bakimara kubona ko ikipe yabo iri kurohama bafashe umwanzuro wo kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo abakinnyi bahari bakomeze barwane ku izina ry’iyi kipe yo ku Mumena, cyane ko ibimenyetso bigaragaza ko ikipe igeramiwe.
Batumijeho intama yabaye ku wa mbere tariki ya 30 Nzeri, yahuje abashobora kugira uruhare mu cyatuma Urucaca rubasha gushaka intsinzi mu mikino yindi isigaye.
Mu bitabiriye iyi ntama harimo Komite Nyobozi, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi, abatoza, abakinnyi ndetse n’umuyobozi w’abakunzi b’iyi kipe ku rwego rw’Igihugu. Yari iyo gushakira hamwe umuti ku bibazo iyi kipe ifite muri rusange .
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bagaragarije ubuyobozi ibibazo bafite birimo ko bamwe bahindurirwa imyanya mu kibuga, bigatuma badatanga umusaruro mwiza, bagaragaza ko bafite ibibazo by’ubukene kubera imishahara ikipe ibabereyemo n’ibindi.
Banavuze ko abakinnyi bakiri bato bazamuwe mu ikipe nkuru batabonye imyitozo ihagije, kandi nyamara bari mu bagomba kwifashishwa kubera ikibazo cy’umubare muto w’abakinnyi ikipe ifite..
Nyuma yo kugaragaza ibi bibazo byose, hafashwe imyanzuro irimo ko biyemeye gukora cyane bakarwana ku izina ry’umwambaro bambaye. Biyemeje ko bagiye gukora cyane mu kiruhuko cya shampiyona kugira ngo bazashake amanota mu mikino isigaye.
Abakinnyi kandi biyemeje ko ubwo shampiyona izaba igarutse, bazaha ibyishimo abakunzi ba bayo kandi biteguye kurwana ku izina ry’ikipe kugeza ibihano birangiye. Bavuze ko bagiye kwitoramo batatu bazaba bashinzwe Imyitwarire ] ya bagenzi ba bo.
Umutoza mukuruwa Kiyovu Sports, yagaragarije ubuyobozi ko zimwe mu mbogamizi zikomeye afite, ari uko abakinnyi hafi ya bose babanzamo ubu atari bo babanzagamo umwaka ushize. Ibi bikaba byaratumye kumenyerana bitinda bibabera imbogamizi.
Umutoza yagaragaje ko ikipe ifite abakinnyi bashoboye ariko bisaba ko ubuyobozi bubaba hafi cyane, bakaganirizwa cyane ndetse bagafashwa no mu bijyanye n’amikoro. Yasabye ubuyobozi gufasha abakinnyi bya buri munsi.
Nyuma yo kugaragaza izi mbogambizi ku mutoza, Komite Nyobozi yafashe imyanzuro irimo ko Visi Perezida wa Kabiri, agomba kujya akorana bya hafi n’umutoza hagamijwe kumenya ibibazo bya buri munsi by’abakinnyi n’abatoza.
Hemejwe kandi ko hagomba kugarurwa abakinnyi bakiniraga Kiyovu Sports umwaka ushize ariko ubu badafite akazi, mu rwego rwo kongera umubare w’abakinnyi bidashishwa.
Hemejwe kandi ko hakwiye kujya hakorwa Inama nyunguranabitekerezo, zo kureba uko akazi gakorwa kugira ngo habeho ubufatanye bwa buri wese.
Biteganijwe ko Kiyovu Sports izongera kwemererwa kwinjiza abakinnyi bashya muri Kamena mu mwaka utaha wa 2024-2025.
Donatien Nsengimana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show