English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Shampiyona y’u Rwanda yagarutse: APR FC iracakirana na Gasogi United, Rayon Sports na Bugesera FC.

Kuri uyu wakabiri tariki ya 15 Ukwakira 2024, hateranye inama yahuje abayobozi b’amakipe akina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League Board ishizwe gutegura iri rushanwa, hemezwa ko Shampiyona igomba gukinywa hakomeza umunsi wayo wa Gatandatu.

Iyi nama yateranye kugira ngo barebere hamwe uko imikino yakomeza hadakomeje kubamo imikino myinshi y’ibirarane bitewe no n’imyiteguro y’ikipe y’igihugu Amavubi.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku mpande zombi, hemejwe ko Shampiyona igomba  gukinwa uhereye ku ya 19 Ukwakira 2024.

Shampiyona iragaruka muri  iyi weekend tariki ya 19 na 20 Ukwakia 2024, APR FC icakirana na Gasogi United, Rayon Sports ihura na Bugesera FC, ku Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira, Musanze FC izakina na Mukura VS.

Imikino y’ibirarane yo izashakirwa undi munsi. Kugeza ubu Police FC ni yo  iyoboye urutonde rwa Shampiyona by’agateganyo n’amanota 11.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Igitima kiradiha ku mutoza wa Arsenal Mikel Arteta mbere y’umukino uzabahuza na Liverpool.

Isabukuru nziza y’amavuko kuri Perezida Paul Kagame wujuje imyaka 67 y’ubukure.

Menya imibare mishya igaragaza uko virusi ya Marburg ihagaze mu Rwanda.

Kubera iki umukino ikipe ya Rayon Sports yari bukine n’ikipe ya Etincelles FC wasubitswe?

Ishusho igaragaza uko imibare y’indwara ya Marburg ihagaze mu Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-15 19:28:31 CAT
Yasuwe: 23


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Shampiyona-yu-Rwanda-yagarutse-APR-FC-iracakirana-na-Gasogi-United-Rayon-Sports-na-Bugesera-FC.php