English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ishusho igaragaza uko imibare y’indwara ya Marburg ihagaze mu Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere, tariki 21 Ukwakira 2024, Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko umuntu umwe ari we uri kuvurwa Icyorezo cya Marburg. Mu gihe abagera kuri 46 bamaze gukira iyi virusi.

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko mu bipimo 58 byafashwe kuri uyu munsi, nta muntu n’umwe wasanganywe ubwandu.

Iyi virusi imaze kugaragara ku bantu 62 bavuye mu bipimo 4 839 byafashwe uhereye igihe yagereye mu Rwanda.

Iyi ndwara yatangajwe bwa mbere mu Rwanda tariki 27 Nzeri 2024, kugeza ubu imaze guhitana abantu 15, naho 46 bakaba barayikize, barimo umwe wayikize kuri uyu wa Mbere, na ho ubu umwe akaba ari we uri kuvurwa.

Kugeza ubu hamaze gukingirwa abantu 1 149 barimo 79 bakingiwe kuri uyu wa Mbere.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Menya imibare mishya igaragaza uko virusi ya Marburg ihagaze mu Rwanda.

Ishusho igaragaza uko imibare y’indwara ya Marburg ihagaze mu Rwanda.

Imibare mishya igaragaza uko icyorezo cya Marburg gihagaze.

MINISANTE yatangaje imibare mishya igaragaza uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda.

Abantu 3 nibo bari kuvurwa virusi ya Marburg, umwe ya yikize.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-22 07:46:51 CAT
Yasuwe: 31


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ishusho-igaragaza-uko-imibare-yindwara-ya-Marburg-ihagaze-mu-Rwanda.php