SADC mu ihurizo ry’icyemezo ku ngabo zayo zaheze i Goma nyuma yo gutsindwa na M23
Kuri uyu wa Kane, abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) bateraniye mu nama idasanzwe ibaye hifashishijwe iyakure (video-conference), iyobowe na Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, kugira ngo baganire ku kibazo cy’ingabo za SADC ziri muri DR Congo.
Izi ngabo, zizwi nka SAMIDRC, zoherejwe muri DR Congo na Afurika y’Epfo, Malawi, na Tanzania mu rwego rwo gufasha igisirikare cya Kinshasa guhangana n’umutwe wa M23. Nyamara, nyuma yo gutsindwa urugamba rwo kurinda umujyi wa Goma, izi ngabo zasabye guhagarika imirwano, maze zisigara ziri mu bigo byazo i Goma no mu nkengero zaho, zirinzwe na M23.
Mu nama y’uyu munsi, imyanzuro y’inama ya Organ Troika – urwego rureba ibibazo bya politiki n’umutekano muri SADC – izagezwa ku bakuru b’ibihugu. Iyi nama yabanjirije iy’uyu munsi yari yayobowe na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan ku wa Kane ushize, iganira ku hazaza h’izi ngabo.
Ingorane z’icyemezo ku ngabo za SADC
Kuva Goma yafatwa na M23 mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama, ahazaza h’izi ngabo ntiharamenyekana. Mu kwezi gushize, M23 yemeye ko abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo baguye ku rugamba, abandi bakeneye ubuvuzi bakaba barasubijwe mu bihugu byabo banyuze mu Rwanda.
Gusa, igisigaye ari ihurizo ni uburyo izi ngabo zizacyurwa. M23 ivuga ko inzira rukumbi zihari ari uko izo ngabo zinjira mu Rwanda, aho zafatirwa indege zijya mu bihugu byazo. Ibi bivuze ko igisubizo kiri mu maboko ya SADC, Kinshasa na M23.
Hari andi makuru avuga ko gutinda kw’izi ngabo kuva muri DR Congo gushingiye ku kutumvikana n’umutwe wa M23 ku bintu izi ngabo zashakaga gutahana. Umwe mu bayobozi ba M23 utifuje gutangazwa yabwiye BBC ati: “Ntabwo waba watsinzwe, wafashwe matekwa, ngo unategeke uburyo utahamo. Ariko ubundi ntawababujije gutaha.”
Ikibazo cy’ikibuga cy’indege cya Goma
Kimwe mu bibazo bikomeye biri mu biganirwaho ni ifungwa ry’ikibuga cy’indege cya Goma, cyangijwe n’imirwano yo gufata uyu mujyi. Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’imiryango itandukanye y’ubutabazi basaba ko iki kibuga cyafungurwa, kugira ngo imfashanyo z’ubutabazi zigere mu gace kabarizwamo izi ngabo za SADC.
Gusa, ifungurwa ry’iki kibuga rishobora kugorana kuko Kinshasa igomba gutanga uburenganzira kugira ngo indege mpuzamahanga za gisivile zibashe kuhagwa, ndetse hakibazwa niba M23 nayo yabyemera.
Ibyitezwe ku nama ya SADC
Iyi nama ya SADC ishobora gutanga igisubizo ku hazaza h’izi ngabo zaheze muri DR Congo. Uretse iyi nama, hanategerejwe indi nama izahuza abashinzwe ububanyi n’amahanga b’ibihugu bya SADC na Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu cyumweru gitaha.
Ese SADC izemeza gucyura ingabo zayo zinyuze mu Rwanda? Cyangwa izahitamo gukomeza ibiganiro na Kinshasa no gushaka uko zikurwa i Goma? Igisubizo cy’uyu munsi gishobora kugira ingaruka zikomeye ku mubano w’ibi bihugu n’ahazaza h’ingabo za SADC muri DR Congo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show