English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uganda yohereje izindi ngabo zidasanzwe mu kindi gihugu cyo muri EAC.

Uganda yemeje ko yohereje ingabo zayo zidasanzwe mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba, mu rwego rwo “kubungabunga umutekano” nyuma y’izamuka ry’amakimbirane hagati ya Perezida Salva Kiir na Visi Perezida we wa mbere, Riek Machar.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje kuri uyu wa Kabiri ko ingabo za Uganda zinjiye muri Sudani y’Epfo kuva ku Cyumweru, avuga ko icyo gikorwa kigamije kurinda umutekano no gukumira intambara y’abenegihugu ishobora kongera kubura.

Mu minsi ishize, Sudani y’Epfo yongeye kuzamo umwuka mubi nyuma y’ifatwa n’ifungwa ry’abaminisitiri babiri n’abayobozi bakuru b’ingabo bashyigikiye Machar. Ibi byateje impungenge ko amasezerano y’amahoro yo mu 2018, yari yararangije intambara yahitanye abantu 400,000, ashobora gusenyuka.

Gen. Kainerugaba yagize ati: “Twebwe UPDF (Igisirikare cya Uganda), tuzi gusa Perezida umwe wa Sudani y’Epfo, H.E. Salva Kiir. Intambwe iyo ari yo yose yo kumurwanya ni ugutangiza intambara yo kurwanya Uganda.”

Uganda ifite impamvu zikomeye zo kwinjira muri iki kibazo, kuko intambara muri Sudani y’Epfo ishobora gutuma impunzi nyinshi ziwuhungiramo, bikaba byagira ingaruka ku mutekano w’igihugu.

Si ubwa mbere Uganda yohereza ingabo muri Sudani y’Epfo. Mu 2013, yafashije Kiir guhangana na Machar, ndetse muri 2016 yongeye kohereza ingabo nyuma y’indi mirwano yari yongeye kubura.

Kugeza ubu, ntibiramenyekana niba Uganda yohereje ingabo kubera icyifuzo cya Leta ya Kiir cyangwa niba ari icyemezo yafashe ku giti cyayo. Ibi bibazo byose bituma Sudani y’Epfo isubira mu bihe by’ihungabana, aho ubwiyongere bw’umwuka w’intambara bushobora kugira ingaruka ku karere kose.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Harry Maguire yagejeje Manchester United muri ½ cya Europa League mu mukino utazibagirana

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

Aho urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiriye: RDFSCSC ku isoko y’amateka y’ubwigenge

Icyifuzo gishya cyatanzwe ku Rwanda: Ingabo za SADC zasabye kunyura i Kigali mu rugendo rwo gutaha



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-11 11:28:50 CAT
Yasuwe: 86


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uganda-yohereje-izindi-ngabo-zidasanzwe-mu-kindi-gihugu-cyo-muri-EAC.php