English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amb. Olivier yemeje ko ifungurwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Goma rigomba kunyura mu nzira zemejwe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ifungurwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Goma rigomba gukorwa hakurikijwe inzira zemejwe n’ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Ibi yabitangaje mu butumwa yatanze nyuma y’uko Hadja Lahbib, Komiseri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ushinzwe Uburinganire n’Imicungire y’Ibibazo bidasanzwe, asabye ko iki kibuga cyafungurwa vuba kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bikomeze.

Lahbib yagaragaje ko gutinda gufungura iki kibuga bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage, cyane ko inzira zo ku butaka zikoreshwa binyuze mu bihugu bituranyi na DRC ziri gutinda.

Mu gusubiza ubu busabe, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko n’ubwo Rwanda rishyigikiye iki gitekerezo, hakenewe kubahiriza ibyemezo byafashwe n’Abagaba Bakuru b’Ingabo zo mu Bihugu bya EAC na SADC mu nama yabereye i Dar es Salaam ku wa 24 Gashyantare 2025.

Yagize ati: “Nshyigikiye byimazeyo icyifuzo cyawe. Gusa hagendewe ku cyemezo cy’Abagaba Bakuru b’Ingabo zo mu Bihugu bya EAC na SADC, Guverinoma ya DRC ntirashyiraho ‘Notice to Airmen’ (NOTAM), izatuma ikibuga cy’Indege cya Goma cyongera gukora.”

Ikibuga cy’Indege cya Goma cyafunzwe nyuma y’uko Umujyi wa Goma wafashwe n’umutwe wa M23, aho cyari cyarakoreshwaga n’igisirikare cya Congo (FARDC) n’abagifasha mu bikorwa byo kugaba ibitero kuri uyu mutwe no mu bice biwugenzura.

Kugeza ubu, ifungurwa ry’iki kibuga rihanzwe amaso n’imiryango mpuzamahanga, ariko bikaba bisaba ko ubuyobozi bwa DRC bubanza gushyiraho amabwiriza akenewe kugira ngo cyongere gukora.



Izindi nkuru wasoma

SADC mu ihurizo ry’icyemezo ku ngabo zayo zaheze i Goma nyuma yo gutsindwa na M23

Ibiganiro hagati ya Guverinoma ya DRC na M23: Inzira yonyine y'umuti?

Volleyball: Hatangajwe Ingengabihe ya Playoffs, Police VC na APR VC ziyemeje kudatatira umurongo

Amb. Olivier yemeje ko ifungurwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Goma rigomba kunyura mu nzira zemejwe

Ngoma: Imisanzu ya ‘Ejo Heza’ yaburiwe irengero? Abaturage batagira ingano barasaba ibisobanuro.



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-12 14:41:13 CAT
Yasuwe: 18


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amb-Olivier-yemeje-ko-ifungurwa-ryIkibuga-cyIndege-cya-Goma-rigomba-kunyura-mu-nzira-zemejwe.php