English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Polisi yarashe mu kico umugabo wari uvuye Iwawa nyuma yo gukekwaho ubujura

Jean Pierre Siborurema, umugabo w’imyaka 41 wari umaze iminsi ibiri avuye kugororerwa mu Kigo Ngororamuco cy’Iwawa, yarashwe n’umupolisi ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano zari zagiye kumufata nyuma yo kumukekaho ubujura.

Uyu mugabo yarashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri mu Mudugudu wa Mburabuturo, Akagari k’Amajyambere, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, nyuma yo kwinjira mu nzu y’umuturage akamwiba ibikoresho bitandukanye birimo ikofi irimo amafaranga, mudasobwa, telefone ebyiri, n’imyambaro.

Nyir’urugo yahise atabaza, irondo ry’umutekano rirahagoboka ndetse hanamenyeshwa polisi yo kuri sitasiyo ya Kigarama. Siborurema ubwo yageragezaga guhunga, yashyize hasi ibyo yari yibye maze afata umupanga, agerageza gutema umwe mu bagize irondo ry’umutekano. Umupolisi wari aho yahise amurasa, ahita ahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yemeje aya makuru, avuga ko nyakwigendera yari amaze igihe akora ibikorwa by’ubujura, ndetse ko yigeze no gufungwa hagati ya 2017 na 2018 azira ibyaha nk’ibi.

Ati “Bageze ku gishanga ashyira hasi ibyo yari yibye afata umupanga ajya gutema umwe mu bagize irondo, Umupolisi ahita amurasa, arapfa.’’

Yakomeje agira inama abagororerwa Iwawa yo kwitandukanya n’imyitwarire mibi, kuko bavanwayo bafite amahirwe yo gutangira ubuzima bushya.

Yakomeje agira ati “Ubumenyi bahakura bwagakwiye kubafasha kwibeshaho bakava mu ngeso mbi. Abongera kwijandika mu bikorwa by’ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi, ntabwo bazigera bihanganirwa.’’

Bivugwa ko Siborurema yari aherutse gutaha Iwawa ku itariki ya 7 Werurwe 2025, aho yari yarajyanyweyo kubera ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge. Ibi byongeye kuzamura impaka ku kamaro k’iki kigo mu guhindura imyitwarire y’abajyanwayo.

Ese Iwawa ritanga umusaruro mu gusubiza mu buzima busanzwe abahahererwa amasomo?

Iki kibazo gikomeje gutera impaka, dore ko bamwe mu barangiza amasomo yo kuhagororerwa basubira mu bikorwa by’ubujura n’ibiyobyabwenge. Nubwo hari abafata amahirwe bahabonera nk’intangiriro y’ubuzima bushya, hari n’abateshuka bakisubirira mu ngeso mbi.

Kwamamaza ku bijyanye n’uburere bahabwa no kubafasha kubona imirimo nyuma yo gutaha bishobora kuba imwe mu nzira zo gukemura iki kibazo.



Izindi nkuru wasoma

Ingabo za SADC zigiye gutaha zinyuze mu Rwanda nyuma yo gushyirwaho Igitutu na M23

Yamufungishije kubera Frw 30,000?: Inkuru y’ukuntu Mwarimu yafunzwe ashinjwa gufata ku ngufu

Uko umutekano wifashe i Goma nyuma y’urusaku rw’imbunda ziremereye zaraye zumvikanye yo

Ibyihishe inyuma y’urupfu rw’umwana w’imyaka 15 i Ngoma

Nyuma y’igihe arembeye muri Amerika, agiye gutungurana mu gitaramo gikomeye i Kampala



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-11 09:23:38 CAT
Yasuwe: 110


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Polisi-yarashe-mu-kico-umugabo-wari-uvuye-Iwawa-nyuma-yo-gukekwaho-ubujura.php