ICE ifatanije na FBI bataye muri yombi ‘Prince Kid’ nyuma yo guhunga ubutabera bw’u Rwanda.
Ishimwe Dieudonné, uzwi nka Prince Kid, yatawe muri yombi n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Immigration and Customs Enforcement – ICE), nyuma yo guhunga ubutabera bw’u Rwanda.
ICE yatangaje ko Prince Kid, w’imyaka 38, yafatiwe mu mujyi wa Fort Worth muri Texas ku itariki ya 3 Werurwe 2025, afashijwe n’Urwego rw’iperereza muri Amerika (FBI). Yari yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda kuva ku wa 29 Ukwakira 2024, nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu.
Ibyaha byahamye Prince Kid
Tariki 13 Ukwakira 2023, Urukiko Rukuru rwahamije Prince Kid ibyaha bibiri:
· Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato,
· Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
Ibi byaha byari byajuririwe n’Ubushinjacyaha nyuma y'uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere tariki 2 Ukuboza 2022.
Nyuma yo gukatirwa, yategetswe gufungwa imyaka itanu no kwishyura ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Nyamara, ntiyigeze yishyikiriza inzego z’ubutabera ngo arangize igihano cye, ahubwo arahunga.
Igihe ategereje koherezwa mu Rwanda
Kugeza ubu, Ishimwe Dieudonné afungiye muri ICE detention center, aho ategereje icyemezo kizafatwa ku bijyanye no kumwohereza mu Rwanda. Niba inzego zibishinzwe muri Amerika zemeje koherezwa mu gihugu cye cy’amavuko, azashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda ngo arangize igihano cye.
Iki gikorwa kigaragaza imikoranire y’inzego z’ubutabera mpuzamahanga mu gukurikirana abahunga ubutabera, by’umwihariko mu birebana n’ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show