English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

ICE ifatanije na FBI bataye muri yombi ‘Prince Kid’ nyuma yo guhunga ubutabera bw’u Rwanda.

Ishimwe Dieudonné, uzwi nka Prince Kid, yatawe muri yombi n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Immigration and Customs Enforcement – ICE), nyuma yo guhunga ubutabera bw’u Rwanda.

ICE yatangaje ko Prince Kid, w’imyaka 38, yafatiwe mu mujyi wa Fort Worth muri Texas ku itariki ya 3 Werurwe 2025, afashijwe n’Urwego rw’iperereza muri Amerika (FBI). Yari yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda kuva ku wa 29 Ukwakira 2024, nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu.

Ibyaha byahamye Prince Kid

Tariki 13 Ukwakira 2023, Urukiko Rukuru rwahamije Prince Kid ibyaha bibiri:

·         Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato,

·         Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Ibi byaha byari byajuririwe n’Ubushinjacyaha nyuma y'uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere tariki 2 Ukuboza 2022.

Nyuma yo gukatirwa, yategetswe gufungwa imyaka itanu no kwishyura ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Nyamara, ntiyigeze yishyikiriza inzego z’ubutabera ngo arangize igihano cye, ahubwo arahunga.

Igihe ategereje koherezwa mu Rwanda

Kugeza ubu, Ishimwe Dieudonné afungiye muri ICE detention center, aho ategereje icyemezo kizafatwa ku bijyanye no kumwohereza mu Rwanda. Niba inzego zibishinzwe muri Amerika zemeje koherezwa mu gihugu cye cy’amavuko, azashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda ngo arangize igihano cye.

Iki gikorwa kigaragaza imikoranire y’inzego z’ubutabera mpuzamahanga mu gukurikirana abahunga ubutabera, by’umwihariko mu birebana n’ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.



Izindi nkuru wasoma



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-10 08:34:33 CAT
Yasuwe:


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/ICE-ifatanije-na-FBI-bataye-muri-yombi-Prince-Kid-nyuma-yo-guhunga-ubutabera-bwu-Rwanda.php