Rwanda Air yatangiye ingendo zayo zerekeza i Dubai na Djibouti
Indege ya Rwanda Air itwara imizigo ya Boeing B73788SF yatangiye gukorera ingendo zayo i Dubai no muri Djibouti mu rwego rwo koroshya ingendo zo mu kirere ku bicuruzwa biva n'ibijya muri ibyo bice.
Ubuyobozi bwa Rwanda Air bwatangaje ko iyi ndege izajya ikora ingendo ku wa mbere no ku wa Gatatu aho izajya yikorera imiti, umusaruro n'ibindi byinshi bitandukanye.
Kuva mu 2022 ubwo iyi ndege yari imaze kugurwa,yakoreraga ingedo mu bice bitandukanye birimo Sharjah,Entebbe,Nairobi,Brazzaville ba Bangui.
Rwanda Air yavuze ko ibi byerekezo bishya bigaragaza intego yayo yo guhuza ibice bitandukanye bya Afurika n'Isi muri runge.
Yvonne Manzi Makolo Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Air yavuze ko izi ngendo nshya zizafasha cyane guhuza abari mu bucuruzi.
Ati"Nk'igihugu kidakora ku nyanja,dusobanukiwe neza n'akamaro k'ubwikorezi bw'imizigo bukorerwa mu kirere ko ari inkingi ya mwamba ku iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda hatifashishijwe Afurika gusa ahubwo no hanze yayo."
Yakomeje avuga ko iyi ndege izatanga amahirwe mu gukomeza guteza imbere ubucuruzi hagati y'u Rwanda na UAE,Djbouti n'ibindi bice bitandukanye by'Isi.
Boeing B73788SF ifite ubushobozi bwo kwikorera toni 23.904 ndetse ishobora gukora urugendo rw'ibirometero 2620 nta kibazo kandi mu buryo buhendutse ugereranije n'izindi zitwara imizigo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show