English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rutsiro: Green party yijeje abacuruzi isoko rigezweho

Mu bikirwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu byakomereje mu turere twa Karongi na Rutsiro kuri uyu wa gatatu tariki 3 Nyakanga  Dr. Frank Habineza yijeje abacuruzi by’umwihariko abakorera mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro  ko nibamutora bazubakirwa isoko rigezweho bakibagirwa gukorera ku muhanda.

 Abakora umurimo w’ubucuruzi bushingiye ku myaka ndetse n’amatungo aciriritse mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rutsiro harimo Umurenge wa Musasa, Murunda, Gihango n’abandi baturuka mu murenge wa Ruhango bose bavuga ko bifashisha isoko rya Gisiza riherereye mu murenge wa Musasa n’ubwo barinenga gukorera ku muhanda kandi rikaba ritubatse

Izuba ndetse n’imvura nibimwe mu bibangamira abakorera muri iri soko rya Gisiza nkuko Iradukunda Jean Marie Vianne umuhinzi ugemura imyaka muri iri soko yabitanagirije ijambo.net

Yagize ati “ Ubundi wumva neza ko isoko rikenewe kubakwa igihe imvura igusanze aha hantu !! irakunyagira abakiriya nabo bakigendera ubwo kubisubiza murugo bikaba ikindi kibazo. Si imvura gusa rero niyo izuba rivuye hari imyaka yangirika vuba kuburyo izuba riva bigatangira guta agaciro urabizi ko muri rutsiro tweza imbuto n’imboga iyo bihuye n’izuba bihita byangirika bikaduhombera”

Muri iri soko rya Gisiza rifatanye n’umuhanda usangamo ibicuruzwa bitandukanye by’umwihariko ibiribwa nk’imbuto ndetse n’imboga byatanditswe hasi ku butaka abacuruzi babishoboye ubasangana umutaka ukingira ibicuruzwa byabo izuba rikabije ibi bishimangira uburyo isoko ritwikiriye rikenewe aha hantu.

Umukandida Perezida watanzwe n’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Dr.Frank Habineza imbere y’abaturage harimo abakorera muri iri soko rya Gisiza yavuze ko yumvise ubusabe bwabo kandi ko naramuka atowe ndetse n’abakandida depite bari kwamamazwa bagatorwa iri soko rigomba kubakwa vuba

Ati “ Numvise ko aha mukeneye isoko kandi nanjye nabibonye ko mucururiza hanze ku muhanda ubusazwe abadepite bagira uruhare runini mu gufata imyanzuro itandukanye ubu rero nimuntora nka Perezida w’igihugu kandi abakandidada depite bacu nabo bagatorwa aha hagomba kubakwa isoko rigezweho ribarinda kunyagirwa cyangwa ingaruka z’izuba kubiribwa byanyu”

Kugeza ubu isoko rya Gisiza niryo ryonyine rukumbi rikoreshwa n’abaturage baturutse mu mirenge irenga itatu muri aka karere ka Rutsiro rikanengwa ko ridasakaye kandi rikorera ku muhanda abandi bagatebya bavuga ko rikorera mu muhanda uva mu karere ka Rubavu ukajya mu karere ka Karongi ibi akaba aribyo Dr.Frank Habineza aheraho avuga ko abaturage bakwiriye gutora ishyaka Green Party mu matora ateganyijwe ku itariki ya 14 na 15 Nyakanga kugira ngo imigambi bafitiye abanyarwanda ishyirwe mu bikorwa

Dr.Frank Hbineza yasezeranyije abacuruzi ba Rutsiro kubakirwa isoko

Izuba n'imvura bibangamira abakorera muri iri soko

Aha hakorerwa ubucuruzi butandukanye 

Green party yakiriwe neza mu karere ka Rutsiro

 



Izindi nkuru wasoma

“Byose ni ku rwego rw’umurenge” Green party izubaka amashuri 416 y’imyuga nihabwa intebe y'u

Inganda zisaga 416 nizo Green party izubaka nijya ku buyobozi

Rutsiro: Green party yijeje abacuruzi isoko rigezweho

PL yijeje ab’i Karongi na Rutsiro kwimakaza ikoranabuhanga no guhashya ruswa

Ingamba Green party izakoresha ngo igwingira mu turere twa Nyabihu na Rubavu rihinduke amateka



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2024-07-03 13:53:59 CAT
Yasuwe: 73


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rutsiro-Green-party-yijeje-abacuruzi-isoko-rigezweho.php