English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Inganda zisaga 416 nizo Green party izubaka nijya ku buyobozi

Kuri uyu wa gatanu Tariki ya 5 Nyakanga ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Green party ) ryakomereje ibikorwa byaryo byo kwiyamamaza mu turere twa Rulindo na Gakenke Dr.Frank Habineza Perezida waryo atangaza ko naramuka atowe azashyiraho uruganda muri buri murenge hagamijwe guca ubushomeri.

Mu migabo n’imigambi iri shyaka rifite harimo gahunda yo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko ndetse no kubanyarwanda muri rusange

Gushyiraho inganda mu gihugu hose hagendewe kubihakorerwa ni imwe mu ngamba zizafasha abanyarwanda mu kubona akazi nkuko Dr.Frank Habineza Yabitangarije abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza

Yagize ati” Ubu u Rwanda rufite ikibazo cy’urubyiruko rwugarijwe n’ubushomeri utibagiwe n’abakuze kuko nabo bakeneye akazi kabinjiriza amafaranga. Ni mudutora iki kibazo kizaba kigeze ku iherezo kuko buri murenge hagomba kubakwa uruganda bitewe n’ikihakorerwa, niba hera ibitoki hagomba gushyirwa uruganda rutunganya ibitoki, niba muri uwo murenge hakorerwa ubworozi hagomba kubakwa uruganda rutunganya ibikomoka ku bworozi kandi ibi bigakorwa mu gihugu hose ibi bikazafasha abantu kubona akazi haba abize cyangwa abatarize kuko nabo bazakenerwa mu ruganda mu guterura  imizigo ndetse n’ibindi.”

Dr. Frank Habineza akomeza avuga ko gushyiraho inganda muri buri murenge hagamijwe guhashya ubushomeri mu banyarwanda bizunganirwa n'ishyirwaho ry'ikigo gishinzwe guhuza abashaka ndetse n'abataka akazi ibi bigakorerwa ku rwego rw'akagari kuburyo umuntu ava murugo afite akazi agiye gukora  

Ubushakashatsi buherutse gushyirwa hanze n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyagaragaje ko miliyoni 8.2 By’abanyarwanda bafite abandi barengeje imyaka 16 miliyoni 4.37 bonyine aribo bafite akazi ibi bigaragaza uburyo ikibazo cy’ubushomeri kiri hejuru mu gihugu

Ibikorwa byo kwiyamamaza ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije biteganyijwe ko rizabikomereza mu karere ka Muhanga umukandida perezida Dr.Frank Habineza ndetse n’abakandida depite 50 nkuko bemejwe na komisiyo y’igihugu y’amatora bakomeza gusaba abaturage kubagirira icyizere bakabatora mu matora ateganyijwe tariki ya 14 na 15 Nyakanga kugirango imigambi bafitiye abanyarwanda ishyirwe mu bikorwa

Dr. Frank Habineza mu karere ka Rulindo yavuze ko ubushomeri buzaba amateka 

Abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza muri Rulindo banyuzwe 

Abitabiriye ukwiyamamaza mu karere ka Gakenke Banyuzwe na gahunda yo guhashya ubushomeri

Green party yakiriwe neza mu karere ka Gakenke

Icyizere kirahari mu rubyiruko cyo kwigobotora ubushomeri 



Izindi nkuru wasoma

Doze 5000 nizo ikigo cya Gilead Sciences cyahaye u Rwanda mu rwego rwo kurwanya Marburg.

Mu byumweru bibiri gusa hamaze gufungwa insengero zisaga 7700

Hirya no hino mu gihugu hamaze gufungwa insengero zisaga 5500

Miliyoni zisaga 300 ziri gusaranganywa abasabye EMB bagiye guhaha

Musanze:Abafite imirima icukurwamo zahabu mu buryo butewe baratabaza ubuyobozi



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2024-07-05 14:35:38 CAT
Yasuwe: 118


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Inganda-zisaga-416-nizo-Green-party-izubaka-nijya-ku-buyobozi.php