English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

PL yijeje ab’i Karongi na Rutsiro kwimakaza ikoranabuhanga no guhashya ruswa

Ishyaka riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri Muntu, PL, ryabwiye abaturage bo mu Turere twa Karongi na Rutsiro ko bimwe mu byo riteganya gukora mu gihe rizagirirwa icyizere cyo kugera mu Nteko Ishinga Amategeko harimo gushyira imbaraga mu mitangire ya serivisi inoze himakazwa ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu guca ruswa no gutanga serivisi ku gihe hagamijwe iterambere rirambye.

Iri sezerano PL yaritanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Nyakanga 2024, ubwo ryiyamamarizaga kuri Site ya Mbonwa mu Murenge wa Rubengera ho mu Karere ka Karongi.

Ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite 54 b’Ishyaka PL n’Umukandida wa FPR, Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, byitabiriwe n’abaturage b’Uturere twa Karongi na Rutsiro ndetse n’abarwanashyaka bayo.

Muri morali n’indirimbo zivuga ibigwi bya PL, abaturage bakiranye ibyishimo abarigize, batega amatwi imigabo n’imigambi byabo, ndetse bagaragaza ko hari ibyo bumvise bizatuma babahitamo.

Bamwe mu bakandida depite ba PL bavuga ko by’umwihariko bagamije kwita ku iterambere ry’umuryango, bimakaza uburinganire ndetse no kurwanya ihohoterwa rigaragara mu miryango.

Visi Perezida wa Mbere wa PL, Munyangeyo Théogène, yavuze ko icyo baharanira ari iterambere ryihuse ry’umutarage, bashyira imbaraga mu kwimakaza ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi kugira ngo uzigenewe azibone mu buryo bwihuse ndetse no kurwanya gusiragizwa na ruswa.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite 54 ba PL n’Umukandida wa FPR bizakomereza mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke.

PL imaze imyaka 33 ishinzwe, ni ishyaka riharanira ukwishyira ukizana, ubutabera ndetse n’amajyambere.



Izindi nkuru wasoma

Ukekwaho kwica umuturage w'i Karongi yafatiwe i Nyanza nyuma y'amezi ane ashakishwa

ITANGAZO RYA CYAMUNAYA Y'UMUTUNGO UHEREREYE MURI RUTSIRO

Rutsiro: Green party yijeje abacuruzi isoko rigezweho

PL yijeje ab’i Karongi na Rutsiro kwimakaza ikoranabuhanga no guhashya ruswa

REB igiye gushyira mu nteganyanyigisho y'uburezi amasomo y'ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano na ro



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-03 08:55:30 CAT
Yasuwe: 24


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/PL-yijeje-abi-Karongi-na-Rutsiro-kwimakaza-ikoranabuhanga-no-guhashya-ruswa.php