English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 


“Byose ni ku rwego rw’umurenge” Green party izubaka amashuri 416 y’imyuga nihabwa intebe y'ubuyobozi

Kuri iki cyumweru Tariki ya 7 Nyakanga ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Green party ) ryakomereje ibikorwa byaryo byo kwiyamamaza mu turere twa Nyaruguru  na Nyamagabe  Dr.Frank Habineza Perezida waryo atangaza ko naramuka atowe hagomba kubakwa amashuri y’imyuga muri buri murenge hagamijwe guca ubushomeri.

Mukarere ka Nyaruguru intara y’amajyepfo mu murenge wa Kibeho nk’ubutaka bufatwa nk’ubutagatifu Perezida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije Dr.Frank Habineza yibukije abaturage baturiye aha hantu ko umuhanda babona mwiza ntahandi wavuye uretse ubuvugizi ishyaka rye ryabakoreye nyuma yo ku bibasezeranira mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mwaka wa 2017 aboneraho no kubasaba kuzamutora kugira ngo hubakwe amashuri azatanga amasomo y’imyuga ku rwego rw’umurenge

Ati “ muribuka ko ubushize nababwiye ko tuzazana kaburimbo aha hantu nk’ahantu haganwa n’abantu benshi kandi murabibona ko yahageze koko ntahandi byavuye rero ni ubuvugizi twakoze birubahirizwa. Nubu rero dufite gahunda ko nidutorwa hagomba kujyaho ishuri ritanga ubumenyi butandukanye muri buri murenge bitewe n’ibihakorerwa ibi bizatanga akazi ndetse n’umusaruro uboneka muri uwo murenge ubyazwe umusaruro”

Dr.Frank Habineza perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda akomeza avuga ko mu Rwanda hari ikibazo abaturage bagira cyo kutagirirwa inyungu n’imirimo bakora by’umwihariko abahinzi n’aborozi aho umusaruro uboneka usanga ugemurwa ku masoko ya kure kandi bagahendwa kubera  kubura andi mahitamo

Yagize ati “ aha mufite umukamo mwinshi kuburyo aha hakenewe amakusanyirizo yayo ndetse n’uruganda rutunganya ibikomoka ku mata. Si ubworozi gusa kuko no mubuhinzi mweza ibirayi hakenewe uruganda rutunganya ibikomoka kubirayi. Kuzana uruganda ntibihagije ahubwo tuzazana n’amashuri muri buri murenge yigisha abantu ubumenyi butandukanye harimo no gukanika ibyuma mu ruganda ruzaba  ruherereye muri uwo murenge bikazatuma isoko ry’ibyo mukora ryaguka”

Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu turere dutanga umusaruro w’icyayi mwinshi mu gihugu kandi ka kera n’indi myaka inyuranye harimo ibirayi ibijumba ndetse n’ibindi. Mubikorwa byo kwiyamamaza umukandida perezida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Green party niho ahera asaba abaturage kugirira icyizere iri shyaka bakamutora haba we nk’umukandida perezida cyangwa abakandida depite 50 nkuko bemejwe na komisiyo y’igihugu y’amatora mu matora ateganyijwe ku itariki ya 14 na 15 Nyakanga kubanyarwanda baba hanze y’igihugu ndetse n’ababa mu gihugu imbere

 

Dr.Frank Habineza avuga ko ari inshuti ya bose kandi ko azabubakira amashuri 

Abatuye akarere ka Nyaruguru bishimiye gahunda yo kwegerezwa amashuri 

Mu masomo azatangwa muri ayo mashuri harimo gukanika imashini

Abatuye akarere ka Nyamagabe bishimiye kwakira abarwanashyaka ba DGPR 

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ari muri Lesotho.

Doze 5000 nizo ikigo cya Gilead Sciences cyahaye u Rwanda mu rwego rwo kurwanya Marburg.

FARDC ikomeje gushaka abasirikare benshi mu rwego rwo guhangana na M23.

Abanyeshuri batagereye kugihe ku bigo by’amashuri bigaho bagaragaje imbogamizi bahuye nazo.

Abasoje amasomo mu Itorero indangamirwa ikiciro cya 14 bahawe impanuro na Minisitiri w'intebe



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2024-07-07 16:57:43 CAT
Yasuwe: 153


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Byose-ni-ku-rwego-rwumurenge-Green-party-izubaka-amashuri-416-yimyuga-nihabwa-intebe-yubuyobozi.php