Ingamba Green party izakoresha ngo igwingira mu turere twa Nyabihu na Rubavu rihinduke amateka
Umukandida watanzwe n’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party Dr. Frank Habineza kuri uyu wa kabiri tariki ya kabiri Nyakanga mu gikorwa cyo kwiyamamaza yakomereje mu turere twa Nyabihu na Rubavu nk’ututurere tuzwiho ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi tukaza kandi mu turere dufite abagwingira benshi yatangaje ko iki kibazo cyavugutiwe umuti
Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Dr.Frank Habineza Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubilika ndetse hamamazwa n’abakandida debite batanzwe niri shyaka ku munsi wabyo wa 11 abatuye uturere twa Nyabihu na Rubavu abasaba kwihaza mu biribwa mbere yo kugemura ku masoko
Umwe mubaturage b’akarere ka Nyabihu utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara avuga ko ahinga n’ubwo atabikora kinyamwuga gusa ariko agahamya ko iyo imyaka ye yeze hari abaguzi baza kuyigurira mu murima amafaranga akajya kuyahahisha ibindi
Yagize ati” njye akenshi mpinga uturayi(ibirayi) mu mirima yiwacu cyangwa karoti, iyo byeze hari abaza kurangura mu murima ubundi njye amafaranga nkayapangira ibindi harimo no kongera kugura imbuto zo kuhasubiza”
Umukandida perezida Dr.Frank Habineza avuga ko azi neza ko impamvu ikomeye itiza umurindi ikibazo cy’igwingira muri utu turere ari uko abahinzi ndetse n’aborozi batihaza mu miryango yabo ahubwo kakihutira kugemurira amasoko.
Ati” Aha mweza imyaka itandukanye hari ibirayi, ibigori ibijumba by’umwihariko imboga n’imbuto ariko niba ntibeshye mu myaka ishize akarere ka Nyabihu kaje mu turere icumi dufite igwingira ry’abana ibi rero ntakindi kibitera uretse kweza imyaka abantu bakihutira gusagurira amasoko kandi nabo batarihaza”
Akomeza avuga ko kandi iri shyaka ritabeshya yibutsa ibyo ryasezeranije abanyarwanda mu mwaka wa 2017 ubwo biyamamazaga n’ubwo ritagize amahirwe yo kubona umwanya wa Perezida wa Repubulika aboneraho no kubabwira ingamba mu buhinzi n’ubworozi bafitiye abanyarwanda
Ati “ Twebwe ururimi rwacu rurarema ntabwo tubeshya. Hari byinshi twabasezeranije kandi byarakozwe. Muribuka ko umusoro w’ubutaka wagongaga abaturage ? wari amafaranga 300 y’urwanda kuri metero kare ugera kumafaranga 80 kuri metero kare. Mu buhinzi naho rero dufite gahunda ko buri kagari kazajya kagira umuntu ushinzwe ubuhinzi ubafasha umusaruro ukiyongera tukabona uko twihaza ndetse tugasagurira amasoko, ikindi kandi buri karere kagomba kugira uruganda rutunganya ifumbire abahinzi bakayibonera hafi ndetse hakaba uruganda nanone rutunganya umusaruro uboneka muri ako karere”
Raporo yakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ku bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014-2015 bwagaragaje ko 50% by’abana mu karere ka Nyabihu bafite ikibazo cy’igwingira ,mu mwaka wa 2019 iyi mibare yaje kugabanuka igera kuri 46% ni mugihe ikibazo cy’igwingira mu karere ka Rubavu mu mwaka wa 2015 ryari kuri 45.6% mu mwaka wa 2023 rigera kuri 23% ibi Dr.Frank Habineza akavuga ko iki kibazo gikwiriye gucika burundu nibaramuka bamutoye ndetse abakandida depite biri shyaka mu matora ateganijwe kuya 14 na 15 Nyakanga
Dr.Frank Habineza n'abarwanashyaka ba DGPR bageze mu karere ka Nyabihu
Dr.Frank Habineza yabwiye abaturage ba Nyabihu ko naramuka atowe azakemura ikibazo cy'igwingira
Abanyabirori ba Rubavu bakubise baruzura bizezwa gukizwa ikibazo cy'igwingira
Amasoko afite ibiribwa kurusha mu ngo
Dr.Frank Habineza Yahize guhashya igwingira mu turere twa Rubavu na Nyabihu naramuka atowe
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show