English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rusizi: Abantu 20 batangiriye umwaka 2025 mu gihome nyuma yo gufatirwa mu mukwabo.

Abanyarwanda bose ubwo bari mu byishimo byo gutangira umwaka wa 2025, harimo abawutangiriye mu gihome bakekwaho ibyaha bitandukanye.

Ni abantu 20 batangiriye umwaka 2025, mu gihome barimo Abagabo 12 n’ abagore 8 bo mu Mujyi wa Rusizi bakurikiranyweho ubujura ,urugomo n’ ibindi byaha.

Batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2024 rishyira ku wa 1 Mutarama 2024 barira Umwaka Mushya mu gihome.

Aba bantu bagera kuri 20 umukwabo wo kubafata wabereye mu Mirenge ya Kamembe na Gihundwe igize Umujyi wa Rusizi hagamijwe gufasha abaturage b’ uwo Mujyi gutangira umwaka wa 2025 bari mu mahoro n’ umutekano usesuye.

Ingabire Jojeux , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kamembe , yavuze ko iki gikorwa cyari ingenzi kuko wasangaga harimo abasa n’ abahize kugira umubare runaka w’ abo bacucura.

Uyu muyobozi yavuze ko bamwe bagiye basangwa mu nzira bigaragara ko bateze abanyuramo, abari mu tubari, ateza urugomo kimwe n’abiganjemo abakora uburaya babaga bateje impungenge z’umutekano muke, bose bakaba bagombaga gutabwa muri yombi ngo basobanure ibyo barimo.



Izindi nkuru wasoma

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

CAF yatangaje ko tombola ya CHAN 2024 izabera muri Kenya ku wa 15 Mutarama 2025.

Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko uwishe abantu 15 muri New Orleans yahoze mu ngabo z’Igihugu.

Zambia: Umupolisi yasinze afungura imfungwa 13 ngo zijye kwizihiza umwaka mushya.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-02 21:55:32 CAT
Yasuwe: 19


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rusizi-Abantu-20-batangiriye-umwaka-2025-mu-gihome-nyuma-yo-gufatirwa-mu-mukwabo.php