Tour du Rwanda 2025: Urutonde rw’abakinnyi n’amakipe azayitabira rwamaze gutangazwa.
Mu gihe habura iminsi mike ngo isiganwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda 2025 ritangire, urutonde rw’abakinnyi 75 bazarirushanwa rwamaze gutangazwa, ndetse hanashyizwe hanze nimero buri mukinnyi azaba yambaye.
Igihugu cy’u Rwanda ni cyo gifitemo abakinnyi benshi, aho 16 bazarushanwa bagabanyije mu makipe ane: Rwanda National Team, Team Amani, Java - Inovotec Pro Team, May Stars, ndetse na UCI WCC Men’s Team.
Eritrea, nk'ibisanzwe igira abakinnyi bakomeye mu gusiganwa ku magare, nayo izaba ifitemo abakinnyi 9, barimo Henok Mulueberhan watwaye Tour du Rwanda 2023, ndetse na Eyob Metkel uzayirushanwa ku nshuro ya 11.
Ku rutonde rwatangajwe, Itamar Einhorn wo mu ikipe ya Israel - Premier Tech ni we uzambara nimero 1, akaba ari nawe uyoboye iyo kipe. Uyu mukinnyi ufite ubunararibonye yegukanye etapes ebyiri muri Tour du Rwanda 2024, akaba ategerejweho kongera kwitwara neza muri uyu mwaka.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ikipe y’igihugu (Team Rwanda) izayoborwa na Mugisha Moise, we wenyine mu bakinnyi b’imbere mu gihugu umaze kwegukana agace ka Tour du Rwanda kuva iri siganwa ryajya ku rwego rwa 2.1.
Urutonde rw’amakipe n’abakinnyi bazitabira
Isiganwa rizitabirwa n’amakipe 15, arimo ayo ku rwego rwa Pro Team, Continental Team, ndetse n’aya National Teams. Dore uko amakipe n’abakinnyi babo bagabanyijwe:
Israel - Premier Tech (PRT): Einhorn Itamar (1), Coleman Samuel (2), Faingezicht Emry (3), Gilmore Brady (4), Kretschy Moritz (5).
Rwanda National Team: Mugisha Moise (11), Masengesho Vainqueur (12), Munyaneza Didier (13), Nkundabera Eric (14), Uwiduhaye Mike (15).
Eritrea National Team: Mulueberhan Henok (51), Zeray Nahom (52), Eyob Metkel (53), Kubrom Awet (54), Medhanie Natan (55).
Team TotalEnergies: Bonnet Thomas (61), Delbove Joris (62), Doubey Fabien (63), Manzin Lorrenzo (64), Vadic Baptiste (65).
Lotto Development Team: Donie Milan (41), Cuylits Mauro (42), Eeman Kamiel (43), Menten Milan (44), Taillieu Aldo (45).
Java - Inovotec Pro Team: Manizabayo Eric (71), Byukusenge Patrick (72), Gahemba Barnabé (73), Nsengiyumva Shemu (74), Tuyizere Etienne (75).
UAE Team Emirates Gen Z: Fabries Ugo (81), Jasim Al-Ali Abdulla (82), Marivoet Duarte (83), Pericas Adrià (84), Sambinello Enea (85).
South Africa National Team: Ormiston Callum (91), Dike Joshua Ethan (92), Gordge Kieran (93), Matthews Daniyal (94), Moolman Warren (95).
Bike Aid (CT): Yemane Dawit (101), Berlin Antoine (102), Habteab Yoel (103), Mattheis Oliver (104), Schiffer Anton (105).
May Stars: Ngendahayo Jeremie (111), Gainza Alejandro (112), Gasparini Alessio (113), Hakizimana Aimable (114), Ruhumuriza Aime (115).
Ethiopia National Team: Rogora Kiya (121), Debay Filimon Zerabruk (122), Giday Amanuel (123), Hailemariam Gereziher Geremedhin (124), Redae Bizay Tesfu (125).
UCI WCC Men’s Team: Nzafashwanayo Jean Claude (131), Aman Awet (132), Mulugeta Yafiet (133), Taha Amir (134), Teklehaymanot Tesfay (135).
Angola National Team: Araujo Bruno (141), Dário António (142), Chingui Euclides (143), Helvio Lemos (144), Silva Igor (145).
Tour du Rwanda 2025: Amatsiko n'Ibyitezwe
Iri siganwa rizaba rikomeye cyane kuko rizahuza abakinnyi bafite ubunararibonye, harimo n’abamaze kwitwara neza mu marushanwa akomeye ku mugabane wa Afurika ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Amatsiko ni menshi ku bakinnyi bazavuka muri iri rushanwa ndetse no ku makipe mashya azaba arimo kwigaragaza.
Tour du Rwanda 2025 izatangira mu minsi mike, iganisha kuri etapes ziteganyijwe kuzenguruka igihugu cy’u Rwanda, aho hazarebwa niba abakinnyi bakomeye bazakomeza kwigaragaza cyangwa niba hashobora kwaduka izina rishya rishobora kuzatangaza benshi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show