Rulindo: Icyakozwe ngo hafatwe Umugabo atwaye imodoka yahinduwe mo ububiko bwa magendu
Polisi y’u Rwanda yafashe umugabo w’imyaka 40 wari utwaye imodoka yarimo amacupa 100 y’inzoga za Likeri zinjijwe mu Rwanda mu buryo bwa magendu. Uyu mugabo yafatiwe mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo ku wa Kabiri tariki 11 Werurwe 2025, ubwo yerekezaga mu Mujyi wa Kigali.
Uyu mugabo yari yarashyize amayeri mu modoka ye, ayongeramo ibyumba byihariye bifashishwa mu guhisha inzoga magendu, bikaba ari byo byafashwe n’abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya magendu.
Ifatwa rye ryashimangiwe n’amakuru y’abaturage
SP Jean Bosco Mwiseneza, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko Polisi yari ifite amakuru ko uyu mugabo asanzwe yinjiza inzoga mu gihugu mu buryo butemewe. Ibi byahujwe n’amakuru yatanzwe n’umuturage ku wa 11 Werurwe, bikaba byatumye Polisi imuhagarika ikamusaka.
Ati: “Yari yarafashe imodoka ayongeramo ibyumba bikozwe mu byuma yasudiriyeho, aho yashyiraga inzoga mu buryo butagaragara. Polisi yamuhagaritse imusaka, iza gusanga izi nzoga za Likeri zitandukanye.”
Inzoga zafashwe zirimo Jameson, Amarula, Jack Daniel’s, Jagermeister na Gold Label (Johnnie Walker), zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 4 na miliyoni 5 Frw.
Yemeye icyaha, avuga aho yavanye inzoga
Uyu mugabo amaze gufatwa, yemeye ko izi nzoga ari ize, anemeza ko yazikuraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akazinjiza mu Rwanda anyuze mu nzira zitemewe, aho yazigurishaga mu Mujyi wa Kigali.
Polisi ikomeje gukangurira abaturage gutanga amakuru ku bikorwa bitemewe, no gukomeza ubufatanye mu kurwanya magendu n’ubucuruzi butemewe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show