English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uwari Perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi ba ruhago gutabara ‘umugabo’ uri mu kaga’

Mu gihe Kiyovu Sports iri mu bihe bikomeye by’ubukene bushobora gutuma isezera mu cyiciro cya mbere, Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yakoze igikorwa kidasanzwe: yatabaye ikipe akunze kwitiranywa nayo mu irushanwa, ayisabira inkunga yihutirwa.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Sadate yagaragaje impungenge z’uko Kiyovu Sports, nk’umwe mu ‘bagabo’ b’imena muri ruhago nyarwanda, iri kurenga inkombe, maze asaba abakunzi b’umupira w’amaguru “gukanda akanyenyeri” – ari byo gukusanya inkunga yo kuyikiza.

Ati "Niba uri umu Sportif ukaba uzi umupira w’amaguru, wakagombye gukanda akanyenyeri ka Kiyovu Sports maze ikava mu bihe bikomeye irimo.”

Yongeyeho ati: “Iyo uri umugabo wifuza guhangana n’abagabo, nta mugabo wo guhangana n’abana. Kiyovu Sports ni umugabo muri ruhago nyarwanda, mureke tuyifashe itagenda tukabura uwo duhangana na we.”

Sadate, uvuga ko nubwo ari "umu-Rayon" atarwana na Kiyovu Sports ahubwo ayifata nk’umufatanyabikorwa mu byishimo bya ruhago, yashimangiye ko atiteguye kurebera ikipe imubera “umukambwe” igwa.

Ati “Kiyovu igiye naba mbuze umukambwe twabanye imyaka myinshi, ntutume igenda.”

Ntibyarangiriye aho, kuko yanashimiye by’umwihariko Ndorimana Jean François Régis ku bw’umuhate akomeje kugaragaza mu gukomeza iyi kipe nubwo ibihe bigoye bikiyugarije.

Kugeza ubu, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 15 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, ifite amanota 24, ikurikiwe na Vision FC ifite 19. Niba idatabariwe, Kiyovu ishobora kugwa, igasiga icyuho gikomeye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame na mugenzi we wa Misiri mu biganiro byihariye ku mutekano wa DRC

Mu gihe hadakurikijwe itegeko ntago twiteguye gukinira Igikombe cy’Amahoro – Rayon Sports

Ndwaye iki se? –Umutoza Robertinho yagaragaje ibinyoma byose bya Rayon Sports

Uwari Perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi ba ruhago gutabara ‘umugabo’ uri mu kaga’

Abayobozi bo bararuciye bararumira: Ese ni nde ukwiye kubazwa igihombo cya Rayon Sports?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-15 11:26:00 CAT
Yasuwe: 39


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uwari-Perezida-wa-Rayon-Sports-yasabye-abakunzi-ba-ruhago-gutabara-umugabo-uri-mu-kaga.php