English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

Mu Murenge wa Kibeho, ahazwi nk'ahera, haravugwa ibyago bikomeye byashenguye imitima y’abaturage nyuma y’uko umugabo w’imyaka 55 akurikiranweho icyaha gikomeye cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 10.

Ibi byabaye ku wa 12 Mata 2025, mu Mudugudu wa Munege, Akagari ka Mpanda. Abaturiye aho byabereye bavuga ko uyu mugabo yari asanzwe ajya mu rugo rwa nyirakuru w’uwo mwana, maze kuri uwo munsi aza amushuka amujyana gutashya inkwi, akamukurikira mu ishyamba, akamusambanya.

Umwana wariraga cyane yahise aburira nyina wari hafi aho, umunyabyaha abonye ko ari bufatwe ahita yiruka, ariko aza gufatwa mu masaha ya saa tanu z’ijoro.

Dr Murwanashyaka Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, yemeje aya makuru, avuga ko ukekwaho icyaha afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibeho, mu gihe umwana yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo avurwe kandi ahabwe ubufasha bwihariye.

Ibi byaha bikomeje gutera impungenge, cyane cyane mu bice by’icyaro aho abana bakomeje kugirirwa nabi n’abantu bakuze bibeshya ko batazafatwa.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Harry Maguire yagejeje Manchester United muri ½ cya Europa League mu mukino utazibagirana

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

Visit Rwanda: Arsenal na PSG zigiye guhurira muri 1/2

RIB yataye muri yombi Meya wahoze ayobora Akarere ka Nyanza



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-18 09:55:33 CAT
Yasuwe: 28


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umugabo-wimyaka-55-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanya-umwana-wimyaka-10-i-Kibeho.php