English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imodoka ya RITCO yavaga i Rubavu ijya i Kigali yakoreye impanuka ikomeye i Kanyinya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Mata 2025, habereye impanuka ikomeye mu muhanda Kigali-Musanze, ahazwi cyane nka Kanyinya ya Shyorongi, ubwo imodoka ya sosiyete itwara abagenzi ya RITCO yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali yaguye mu muhanda ikagonga izindi modoka ebyiri, abantu benshi bagakomereka.

Iyi mpanuka bivugwa ko yatewe n’uko umuhanda wari unyerera cyane bitewe n’imvura nyinshi yaguye mu rukerera, byatumye umushoferi atakaza icyerekezo, imodoka igwa mu muhanda ikagongana n’izindi zari ziturutse imbere.

Umwe mu bagenzi bari muri RITCO yagize ati: “Abenshi twari twasinziriye kuko twazindutse. Tugiye kumva twumva imodoka iraguye, abantu batangira gutaka. Hari abakomeretse bikomeye barimo kuvanwa aho bajyanwa kwa muganga.”

Ababonye iyi mpanuka bavuga ko byari ibintu biteye ubwoba, cyane cyane uburyo imodoka yahise isatira umuhanda w’undi murongo igahita igongana n’izindi.

Kugeza ubu, inzego z’umutekano zahise zitabara zifasha abakomeretse, ndetse hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka n’uko yahagurukijwe.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Minisitiri Sebahizi yaburiye abashoramari mbere y’uko isoko rinini rifungurwa

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4

Impanuka ya 3 mu cyumweru kimwe ku modoka z’amashanyarazi za Volcano: Ese ni iki kiri kubitera?

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kigali-Gakenke, ubu nturi nyabagendwa

Yampano agiye gususurutsa abanya-Rubavu mu gitaramo cy'imbaturamugabo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-18 11:55:59 CAT
Yasuwe: 215


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imodoka-ya-RITCO-yavaga-i-Rubavu-ijya-i-Kigali-yakoreye-impanuka-ikomeye-i-Kanyinya.php