English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ubukwe bwahinduye isura nyuma y’itoroka ry’umugabo n’ifungwa ry’umugeni-Ikibyihishe inyuma

Ubukwe bw’umukobwa n’umugabo batari baziranye bihagije bwabereye mu Karere ka Kamonyi, bwakurikiwe no kuba umusore yari ahise ata urugo akajyana na bimwe mu bikoresho, bukomeje kuzamura impaka. Haravugwa uko aba bombi basezeranye bitunguranye n’intandaro yabyo.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa w’imyaka 28 y’amavuko yari yaramaze kwemeranya n’umugabo ko bazarushinga, ndetse bakaba baragombaga kujya kubihamiriza imbere y’amategeko mu Murenge tariki 27 Werurwe 2025, ubundi nyuma y’umunsi umwe, tariki 29 bakajya gusezerana mu Itorero.

Gusa habayemo kirogoya yatumye umugabo adakomeza umushinga yari yaremeranyijweho n’uyu mukobwa, ariko we ntiyashirwa, dore ko yari yaratumiye inshuti n’avandimwe barimo n’abari bafashe rutemikirere bakava imahanga bakaza mu Rwanda baje muri ibi birori.

Ibi byatumye umukobwa ashakira hasi kubura hejuru umusore bakorana ubukwe, ashyiraho n’abantu bo kumushakira, ndetse koko aza kubone, yewe ku itariki 29 yagombaga kuberaho ubukwe bwo mu Itorero, n’ubundi buraba ariko uyu mukobwa asezerana n’uwo mugabo mushya yari yashakiwe wari waturutse mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Isezerano ryitwa iryo mu Itorero, ryayobowe n’Umupasiteri na we wari wakodeshejwe aho ryari ryabereye i Rugobagoba mu Karere ka Kamonyi, ubundi imihango ihumuje, inshuti n’abavandimwe bari bayitabiriye barataha nk’uko bisanzwe, umugeni n’umukwe, bajya kuryama, ariko bigeze ku gikorwa cyo mu buriri, zibyara amahari.

Bivugwa ko umuhungu yashakaga ko bahuza urugwiro bakoresheje agakingirizo, ariko umukobwa we ntabikozwe, akavuga ko yifuza ko imibiri yabo yumvana inyumvankumve hatajemo iby’agashashi, ariko umuhungu na we amubera ibamba. 

Nyuma y’iminsi ibiri basezeranye, umugore wari ugize aho anyarukira, yagarutse mu rugo rushya asanga umugabo yandurukanye n’imyenda y’abasore bari bamwambariye, bituma umukobwa ahita ashyira nzira yerecyeza iwabo w’uyu mugabo mu Mudugudu wa Kamazuru mu Kagari ka Gahogo mu Murenge Nyamabuye muri Muhanda, gushakisha uyu mugabo.

Gusa urugendo rwe ntirwamuhiriye kuko ubwo yageragayo byazamuye akaduruvayo, inzego zibyinjiramo, birangira uyu mukobwa atawe muri yombi.

Jean Claude Nshimiyimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, yavuze ko ibi bintu byateje akaduruvayo, ari na ko batangira iperereza.

Ati: “Twahise dufata umugeni n’uwo kwitwa nyirabukwe tubashyikiriza RIB, ubu turacyashakisha uwo musore ngo tumenye neza icyabaye.”

Yunzemo agira ati: “Dufite icyifuzo cy’uko abantu bajya bafata isezerano ryo kurushinga nk’ikintu gikomeye, bakirinda ibikorwa bisa n’ikinamico cyangwa amashusho y’amarangamutima gusa.”

Kugeza ubu, ntiharamenyekana aho wa musore yarengeye, gusa benshi barifuza ko agaragara kugira ngo hatangwe ubutabera, ndetse n’iyi nkuru y’ubukwe butarangiriye mu byishimo ishyirweho akadomo.

Nsengimana Donatien



Izindi nkuru wasoma

Ubukwe bwahinduye isura nyuma y’itoroka ry’umugabo n’ifungwa ry’umugeni-Ikibyihishe inyuma

Guhura kwa Perezida Kagame na Tshisekedi kwahinduye isura ya AFC/M23 na Congo

Benshi bakomeje kwibaza ku myemerere ya Vestine nyuma yo kugaragara mu isura yatunguye benshi

U Bubiligi bwambariye urugamba muri Congo nyuma yo gutakarizwa icyizere n’u Rwanda

Marine Le Pen nta zitabira amatora ya Perezida nyuma yo guhamwa n’icyaha



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-04-04 12:24:18 CAT
Yasuwe: 16


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ubukwe-bwahinduye-isura-nyuma-yitoroka-ryumugabo-nifungwa-ryumugeniIkibyihishe-inyuma.php