English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ruhango: Polisi yafashe abakekwaho ubujura mu mukwabu wagabwe mu Mirenge itatu.

Mu mukwabu wo kurwanya ubujura wakozwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, abantu 28 barimo n’abagore bafashwe bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo ubujura bw’amaterefone, amasakoshi, no gutobora amazu y’abaturage.

Uyu mukwabu wabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki 2 Werurwe 2025, mu Mirenge ya Kinazi, Byimana na Mbuye. Abafashwe bagabanyijwe muri iyi mirenge uko ari itatu: 10 muri Byimana (harimo n’abagore), 5 muri Mbuye (bose ari abagabo), na 13 muri Kinazi (bose ari abagabo).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko aba bantu bari mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage, harimo kwambura abantu ku mihanda no gutobora amazu. Yavuze ko hari abagore bafashwe bakekwaho gufasha abajura babaha aho kuba no kubika ibyo bibye.

SP Habiyaremye yashimiye abaturage ku bufatanye bagaragaza mu gutanga amakuru y’abakekwaho ibyaha, avuga ko Polisi izakomeza ibikorwa nk’ibi byo gukumira no kurwanya ubujura kugira ngo umutekano urusheho gushinga imizi.

Abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo za Polisi zitandukanye, aho bagikurikiranwa n’inzego zibishinzwe.



Izindi nkuru wasoma

Kuki AFC/M23 yafashe icyemezo cyo gutabara abasivile i Walikare?

Amajyaruguru: Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu 27 bakekwaho ubujura bw’amatungo

Ingabo na Polisi mu murongo w’iterambere: Icyo ibikorwa bizamara amezi 3 bizafasha abaturage

DRC: Uko urubanza rurerwamo Abajenerali n’Abapolisi bashinjwa Ubugwari rwagenze

Polisi yarashe mu kico umugabo wari uvuye Iwawa nyuma yo gukekwaho ubujura



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-03 07:47:21 CAT
Yasuwe: 83


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ruhango-Polisi-yafashe-abakekwaho-ubujura-mu-mukwabu-wagabwe-mu-Mirenge-itatu.php