Ruhango: Polisi yafashe abakekwaho ubujura mu mukwabu wagabwe mu Mirenge itatu.
Mu mukwabu wo kurwanya ubujura wakozwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, abantu 28 barimo n’abagore bafashwe bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo ubujura bw’amaterefone, amasakoshi, no gutobora amazu y’abaturage.
Uyu mukwabu wabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki 2 Werurwe 2025, mu Mirenge ya Kinazi, Byimana na Mbuye. Abafashwe bagabanyijwe muri iyi mirenge uko ari itatu: 10 muri Byimana (harimo n’abagore), 5 muri Mbuye (bose ari abagabo), na 13 muri Kinazi (bose ari abagabo).
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko aba bantu bari mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage, harimo kwambura abantu ku mihanda no gutobora amazu. Yavuze ko hari abagore bafashwe bakekwaho gufasha abajura babaha aho kuba no kubika ibyo bibye.
SP Habiyaremye yashimiye abaturage ku bufatanye bagaragaza mu gutanga amakuru y’abakekwaho ibyaha, avuga ko Polisi izakomeza ibikorwa nk’ibi byo gukumira no kurwanya ubujura kugira ngo umutekano urusheho gushinga imizi.
Abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo za Polisi zitandukanye, aho bagikurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show