English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC: Uko urubanza rurerwamo Abajenerali n’Abapolisi bashinjwa Ubugwari rwagenze

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Werurwe 2025, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kinshasa rwatangiye kuburanisha abasirikare n’abapolisi batanu baregwa ubugwari ubwo umutwe wa M23 wafataga umujyi wa Goma. Ni urubanza rwatangijwe na Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, kandi rwacishijwe kuri Televiziyo y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RTNC).

Aba basirikare bakuru bari abayobozi mu gisirikare no muri polisi ya Kivu ya Ruguru, aho bakoranaga bya hafi na Gen. Maj. Peter Cirimwami, wari Guverineri wa Gisirikare w’iyi ntara mbere yo kwicwa arashwe mu gace ka Mubambiro, hafi ya Goma.

Abaregwa mu rubanza

Abashinjwa ni:

  General Major Alengbia Nzambe – wari Komanda wa 34ème 'région militaire' muri Kivu ya Ruguru.

   General de Brigade Danny Tene Yangba – wari umujyanama mukuru wa Guverineri wa Gisirikare ku by’umutekano.

   Brigadier General Papy Lupembe – wari Komanda wa Brigade ya 11 yagenzuraga inzira ya Sake - Kitchanga.

   Jean-Romuald Ekuka Lipopo – wari Guverineri wa Polisi wungirije wa Kivu ya Ruguru.

   Eddy Mukuna – wari Komiseri wungirije wa Polisi muri iyo ntara.

Ibyaha baregwa

Aba basirikare n’abapolisi bashinjwa ubugwari bwo guhunga umujyi wa Goma mu bwato bwihariye, basize ingabo zabo ku rugamba ubwo M23 yafataga umujyi. Ibi byatumye hatakazwa ibikoresho bikomeye bya gisirikare, bigira ingaruka ku myitwarire y’ingabo zari zikiri ku rugamba.

Uko urubanza rwagenze

Ku munsi wa mbere w’iburanisha, urukiko rwabanje gusoma imyirondoro y’abaregwa no kubamenyesha ibyaha baregwa. Icyakora, ntibahawe umwanya wo kwiregura. Urukiko rwafashe umwanzuro ko urubanza ruzabera mu muhezo kubera ko ruzabamo amabanga akomeye y’igihugu.

Uru rubanza rukurikiwe n’abantu benshi, by’umwihariko bitewe n’icyifuzo cy’ubuyobozi bwa Kinshasa bwo gukaza discipline mu ngabo no gukumira igisirikare gicika intege mu gihe cy’intambara n’umutwe wa M23.

 



Izindi nkuru wasoma

DRC: Uko urubanza rurerwamo Abajenerali n’Abapolisi bashinjwa Ubugwari rwagenze

DRC: Igituma abaturage ba Uvira batishimira igaruka ry’Abapolisi babasize mu mage.

Amaherezo azaba ayahe? Urubanza rwa Muhizi na Me Katisiga rwasubitswe ku nshuro ya 2.

Ntabwo urugendo rwa Kiyovu Sports i Rubavu rwagenze neza.

USA: Urubanza rwa Khalid Sheikh Mohammed ukekwaho gutegura ibitero byo mu 2001 rwasubitswe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-14 09:31:37 CAT
Yasuwe: 8


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC-Uko-urubanza-rurerwamo-Abajenerali-nAbapolisi-bashinjwa-Ubugwari-rwagenze.php