English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kuki AFC/M23 yafashe icyemezo cyo gutabara abasivile i Walikare?

Mu ijoro ryacyeye, Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo bafashe umujyi wa Walikare muri Teritwari ya Walikare, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, hagamijwe kurengera abasivile bari mu kaga k’ibitero bya FARDC. Ibi bikorwa byakozwe nyuma y'amezi abiri y’ibitero bya indege, harimo Sukhoi-25 na drones za CH-4, byibasiraga abaturage n'imitungo yabo.

AFC/M23 ivuga ko byari ngombwa gufata umujyi wa Walikare kugirango irwanye ibikorwa by’ubwicanyi byakorwaga n’igisirikare cya DRC, cyari kirimo kurasa mu bice bituwe cyane n'abaturage no mu birindiro byabo. Ibi bikorwa byari bitandukanye n’inshingano zo kurinda abaturage, ahubwo byarazengereje abasivile benshi mu bice bitandukanye by'igihugu.

By’umwihariko, AFC/M23 yavuze ko yasabye FARDC guhagarika ibikorwa by’intambara bibi byo kwica abaturage, yashimangiye ko iyi ari inshingano yayo gukomeza kubungabunga amahoro mu Burasirazuba bwa DRC. Abarwanyi ba M23 bafashe umujyi wa Walikare nk’icyemezo cy’agahenge, bakaba barashatse kubohoza abaturage mu rwego rwo kubarengera no kubarinda izindi ngaruka ziterwa n’ibitero bya FARDC.

Iri tangazo rya AFC/M23 rikomeza kwibutsa ko abarwanyi bayo bazakomeza gushyigikira amahoro no kubungabunga uburenganzira bw’abaturage, ndetse ko batazihanganira ibikorwa byo kurasa abasivile cyangwa kubashora mu kaga.



Izindi nkuru wasoma

Kuki AFC/M23 yafashe icyemezo cyo gutabara abasivile i Walikare?

Qatar's Mediation Efforts to Address Eastern DRC Conflict: AFC/M23 Representatives Set to Visit

Icyo urubyiruko rwemereye AFC/M23 nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Walikare

AFC/M23 yongeye kwigarurira undi mujyi munini mu Ntara ya Kivu ya Ruguru

Icyemezo gikakaye: Impamvu zikarishye zatumye u Rwanda ruca umubano warwo n’u Bubiligi



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-21 10:39:52 CAT
Yasuwe: 9


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kuki-AFCM23-yafashe-icyemezo-cyo-gutabara-abasivile-i-Walikare.php