English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amajyaruguru: Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu 27 bakekwaho ubujura bw’amatungo

Mu bikorwa byo kurwanya ubujura bw’amatungo, Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 27 bakekwaho ubu bujura, barimo abafatanwe inka, ihene, intama ndetse n’inkwavu. Aba bose bafatiwe mu turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyaruguru hagati y’itariki 10 na 14 Werurwe 2025, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage babangamiwe n’icyaha cy’ubujura bw’amatungo.

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, aba bakekwaho ubujura bamaze igihe bakora ibikorwa byangiza imibereho y’abaturage, aho bitwikira ijoro bakiba amatungo mu biraro bakayajyana akaburirwa irengero.

Yagize ati “Polisi y’u Rwanda ntizihanganira na rimwe ubujura ubwo ari bwo bwose, harimo n’ubw’amatungo. Dukomeje ibikorwa byo gukumira ibyaha nk’ibi kandi tugashishikariza ababikora kubireka, kuko ingaruka zabyo ni mbi.’’

Yakomeje asaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano, batanga amakuru ku gihe no kwitabira amarondo, kuko ubujura bw’amatungo bukunze gukorerwa nijoro.

Abakekwaho ubu bujura bafashwe hirya no hino mu Ntara y’Amajyaruguru, aho ni:

1 Mu Karere ka Gicumbi: Hafashwe abantu 9 bakekwaho ubujura, bafatanwa inka 3, ihene 3 n’intama 1.

2 Mu Karere ka Burera: Hafatiwe abantu 6 bafatanwe inka 6, intama 1 n’inkwavu 4.

3 Mu Karere ka Gakenke: Hafashwe abantu 7 bakekwaho ubujura bw’intama 3.

4 Mu Karere ka Rulindo: Hafashwe abantu 4 bakekwaho kwiba amatungo.

5 Mu Karere ka Musanze: Hafashwe umuntu umwe ukekwaho ubujura bw’amatungo.

Amatungo yose yafashwe yasubijwe ba nyirayo, naho abakekwaho ubujura bo bafungiye kuri sitasiyo za Polisi zitandukanye, aho bagikorerwaho iperereza.

SP Mwiseneza yagarutse ku kamaro ko kwigisha no gukangurira abakekwaho ibyaha guhindura imyitwarire.

Yagize ati: “Iyo abantu bamenyekanye hakiri kare barigishwa, bakaburirwa ku ngaruka z’ibyo bakora, bakaba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha.”

Yasabye kandi abaturage bose kwirinda ibikorwa byo kwiba, ahubwo bagashishikarira imirimo ibateza imbere mu buryo bwemewe n’amategeko.

Iki gikorwa kigaragaza umuhate wa Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ubujura bw’amatungo, ikomeje gukorana n’abaturage mu guhashya ibyaha bibangamira umutekano n’iterambere ry’igihugu.



Izindi nkuru wasoma

EU yafatiye ibihano bikakaye abayobozi 9 bo muri M23 n’abasirikare b’u Rwanda, Menya impamvu

U Bubiligi bwanze kurya indimi ku cyemezo gikakaye rwafatiwe n'u Rwanda

Rwanda Cuts Off Diplomatic Relations With Belgium

Icyemezo gikakaye: Impamvu zikarishye zatumye u Rwanda ruca umubano warwo n’u Bubiligi

Amahano ateye ubwoba yabereye mu gitaramo cya Hip-Hop: Abantu 59 bapfuye, 118 barakomereka



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-15 14:32:11 CAT
Yasuwe: 34


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amajyaruguru-Polisi-yu-Rwanda-yataye-muri-yombi-abantu-27-bakekwaho-ubujura-bwamatungo.php