English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu:Urubyiruko rwasezeye ubushomeri binyuze mu mahugurwa bahawe na NEET/RTB

Kuri uyu wa kane tariki ya 30 Gicurasi 2024, urubyiruko rwiganjemo urwacirije  amashuri rwo mu  Karere ka Rubavu rwasoje amahugurwa rwari rumazemo amezi atandatu ndetse ruhabwa n'impamyabumenyi  zirwemerera kujya gushaka akazi ndetse no kwihangira umurimo. 

Ni umuhango wabereye muri  Centre D'accueil Saint Francois Xavier (CASFX) Hotel, ukaba witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Mushakamba Augustin uhagarariye amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro mu  Karere ka Rubavu ndetse n'abandi bayobozi batandukanye.

Umwe mu banyeshuri basoje amahugurwa yo guteka no kwakira abakiriya muri CASFX, wacikirije amashuri acyiga mu mwaka wa  gatatu witwa Nzayikorera Anne Gantiell , yavuze ko mu mezi atandatu amaze ahugurwa muri ako kazi yungukiyemo byinshi ku buryo yiteguye kujya gushaka akazi kandi akaba afite ubushozi bwo kwihangira umurimo.

Yavuze ati"Ubwo nacikirizaga amashuri nabaye nk'umuntu wihebye kubera ko nabonaga ubuzima bigiye kuba bubi, kubwo amahirwe tubona umushinga witwa "NEET" maze dutanga ibisabwa baratwakira dutangira guhugurwa mu bijyanye no guteka no kwakira abakiriya muri Hotel none amezi atandatu arashize kandi twungukiyemo byinshi byadufasha mu kwihangira imirimo ndetse no kujya gusaba akazi mu mahoteli atandukanye."

                                                                       Umwe mu banyeshuri bahuguwe mu gukora imikati

Undi witwa Pascal Sibomana nawe uri mu basoje amahugurwa yari amaze amezi atandatu , yashimiye umushinga NEET ndetse n'ikigo cy'igihugu cy'ubumenyingiro RTB kubera igikorwa cyiza cyo guhugura urubyiruko kuko ari igikorwa cyiza cyo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.

Ati"Nyuma y'aya mahugurwa ndumva mfite icyizere cyejo hazaza kuko ubumenyi mfite bunyemerera kwihangira umurimo ndetse no kubona amafaranga mu bundi buryo byose biturutse muri ayo mahugurwa."

Padiri Straton Nshimyumuremyi  umuyobozi mukuru wa Centre D'accueil Saint Francois Xavier (CASFX) Hotel ya kiliziya ya diyosezi gatolika ya Nyundo yavuze ko batewe ishema no kuba bungutse abandi banyeshuri basoje amahugurwa yabo bakaba bagiye gutangira kubaka ubuzima bwabo nk'urubyiriko rubereye u Rwanda binyuze mu mahugurwa bahawe na CASFX Hotel .

Ati"Kubufatanye n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubumenyingiro RTB cyatwoherereje urubyiruko kugirango turuhugure mu bijyanye no guteka ndetse no kwakira abakiriya muri Hotel,nubwo abo bari bohereje  batigeze babyiga ariko twabashije kubahugura ubu bagiye kuva hano bajya gushaka akazi kandi nabo ubwabo bashobora kukihangira."

Padiri Straton  yakomeje avuga ko nubwo iki cyiciro cyari kigizwe n'abanyeshuri 20 cyirangiye bagomba gukomeza kwakira abandi kugirango bakomeze gufasha Leta mu guhangana n'ikibazo cy'ubushomeri bwugarije urubyiruko ndetse n'ikibazo cyo gusuzugura akazi cyiganje mu rubyiruko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisenyi Tuyishime Jean Bosco yavuze ko ashimira urubyiruko rw'u Rwanda kubera umuhate rukomeje kugira mu kwihangira umurimo no kwiga imyuga ariko akanenga abagifite imyumvire yo gusuzugura no kunenga akazi."

Ati"Ndashimira urubyiruko rw'u Rwanda kuko rumaze gutera imbere mu kwihangira akazi no guhanga udushya ariko kandi ndanenga abagifite imyumvire mibi yo kunenga akazi, kandi abo uba unasanga nta mafaranga bafite nti bazi yuko "nta jana na jambo"."

Mushakamba Augustin uhagarariye amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro mu Karere ka Rubavu nawe yasabye abasoje ayo mahugurwa kuticarana ubumenyi bahawe ahubwo bakabukoresha neza kugirango biteze imbere kandi bafasha na bagenzi babo batagize ayo mahirwe kwiteza imbere.

Kuva uyu mushinga watangira Centre D'accueil Saint Francois Xavier (CASFX) Hotel imaze kwakira abanyeshuri barenga 250 barimo ababa baje kwihugura ndetse n'abandi baba boherejwe na RTB kugirango bahabwe amahugurwa ubongerera ubumenyi.

                                                                       Abanyeshuri bari gushira mu bikorwa ibyo bahuguwe



Izindi nkuru wasoma

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yarahije aba Ofisiye 166 basoje amahugurwa

Abavuga ko u Rwanda nta Demukarasi rugira bahawe isomo rikomeye

Ibyo yize bijya mu bubiko bw’igihe kirekire , Dr.Mbarushimana DG wa REB ashimangira kwiga binyuze

Rubavu:Abashumba b'inka bahawe amakarita y'akazi

Abapolisi 240 bitegura kujya mu butumwa bw'umuryango w'abibyumbye bahawe impanuro



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-05-30 14:34:53 CAT
Yasuwe: 383


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuUrubyiruko-rwiganjemo-urwacikirije-amashuri-rwasoje-amahugurwa-.php