Rubavu:Abashumba b'inka bahawe amakarita y'akazi
Nyuma yuko abaturage batanze ibirego bavuga ko abashumba b'inka babakorera urugomo nti hagire igikorwa,Ubuyobozi buvuga ko bwafashe ingamba zigamije gukemura burundu icyo kibazo.
Amakuru avuga ko zimwe mu ngamba zafashwe ari uguha aba bashumba amakarita y'akazi abaranga kandi buri mushumba akaba agomba kuba afite indangamuntu.
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yavuze ko nta mushumba ugomba guhabwa akazi adafite ibyangombwa by'akazi bimuranga.
Ati"Tumaze kumenye iki kibazo twarabicukumbuye twinjira mu bashyumba ,tukamenya ese abo bashumba ni bantu ki ? Dusanga harimo abashumba baba batagira ibyangombwa , batananditswe,utapfa kumenya ngo uyu mushumba ni uwahe,ararahe.ibyo rero nibyo byatumaga ikibazo gikomeza kuba kinini."
Akomeza agira ati"Kuko iyo abantu batazwi n'umworozi atarabanje gusesengura ngo uyu mushumba agiye guhabwa akahe kazi ni muntu ki, haramutse havutse ikibazo ubwo nabibaza nde?, ese twamushakirahe? ibyo nibyo rero byabaje kubaho ariko ubu ngubu twamaze kubiha umurongo.
Mayor Mulindwa yashimangiye ko nta mushumba ugomba guhabwa akazi mu gihe adafite indangamuntu kandi ko hagomba gukorwa igenzura bakamemya neza ko niba aho avuye yari afite imico myiza.
Amakarita y'akazi aranga abashumba b'inka bo mu Karere ka Rubavu
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show