English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abavuga ko u Rwanda nta Demukarasi  rugira bahawe isomo rikomeye

Ubwo Perezida Paul Kagame yaganiraga n'abaturage binyuze mu kiganiro yagiranye n'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru RBA, yasubije ibibazo abaturage bibaza birimo n'ibyo abakomeje kuvuga ko u Rwanda nta Demukarasi rugira.

Perezida Kagame yavuze ko abanenga u Rwanda bavuga ayo magambo ntawababuza kuko ari uburenganzira bwabo ariko avuga ko ibyo bakora n'ibyo bavuga baba bibeshya kuko ibyo bitahindura ukuri.

Ati"Aho twavuye haduhaye isomo, ntabwo wahutaza ibindimo,kandi ntekereza n'ibyo ntacyo dutinya.Twize kwicisha bugufi, kubaha, iyo rero bigeze aho wowe utatwubaha turakwirengagiza."

Yakomeje avuga ko u Rwanda nubwo ari agahugu gato,ariko abaturage atari bato bityo ko nta wabasha kuruhungabanya.

Perezida Kagame muri icyo kiganiro yakomoje no ku matora ateganijwe muri Nyakanga uyu mwaka aho yavuze ko ibyo atakoze yakagombye kuba yarakoze agomba kuzabikora ndetse akongeraho n'ibindi.

Ati" Mu bitekerezo byanjye no mu mikorere, ni ukuvuga ngo icyo ntakoze cyashobokaga mu gihe gishize, ngomba kugikora nkongeraho n’ibindi bijyanye n’ibihe bigezeho.

Amatora ku mwanya w'umukuru w'igihugu n'ay'Abadepite ateganijwe ku ya 14 na 15 Nyakanga uyu mwaka  aho abakandida bemejwe ku mwanya w'umukuru w'igihugu barimo Perezida Paul Kagame w'Ishyaka FPR-Inkotanyi,Dr Frank Habineza w'Ishyaka Green Party ndetse na  Mpayimana Phillipe akaba ari umukandida wigenga muri aya matora.



Izindi nkuru wasoma

Ambasaderi Bazivamo yashyikirije Perezida Traoré impapuro zimwemerera guhagararirayo u Rwanda

Karongi:Paul Kagame yahaye isezerano rikomeye Abanya-Karongi

Gakenke:Abagore 33 biyamamarije kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda

Mpayimana Philippe yijeje Abanyamusanze ko nibamutora azahindura rimwe mu mategeko y'u Rwanda

Rwanda:Kuki Akato n’ihezwa bigikorerwa abafite virusi itera SIDA?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-17 20:42:02 CAT
Yasuwe: 119


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abavuga-ko-u-Rwanda-nta-Demukarasi--rugira-bahawe-isomo-rikomeye.php