Abavuga ko u Rwanda nta Demukarasi rugira bahawe isomo rikomeye
Ubwo Perezida Paul Kagame yaganiraga n'abaturage binyuze mu kiganiro yagiranye n'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru RBA, yasubije ibibazo abaturage bibaza birimo n'ibyo abakomeje kuvuga ko u Rwanda nta Demukarasi rugira.
Perezida Kagame yavuze ko abanenga u Rwanda bavuga ayo magambo ntawababuza kuko ari uburenganzira bwabo ariko avuga ko ibyo bakora n'ibyo bavuga baba bibeshya kuko ibyo bitahindura ukuri.
Ati"Aho twavuye haduhaye isomo, ntabwo wahutaza ibindimo,kandi ntekereza n'ibyo ntacyo dutinya.Twize kwicisha bugufi, kubaha, iyo rero bigeze aho wowe utatwubaha turakwirengagiza."
Yakomeje avuga ko u Rwanda nubwo ari agahugu gato,ariko abaturage atari bato bityo ko nta wabasha kuruhungabanya.
Perezida Kagame muri icyo kiganiro yakomoje no ku matora ateganijwe muri Nyakanga uyu mwaka aho yavuze ko ibyo atakoze yakagombye kuba yarakoze agomba kuzabikora ndetse akongeraho n'ibindi.
Ati" Mu bitekerezo byanjye no mu mikorere, ni ukuvuga ngo icyo ntakoze cyashobokaga mu gihe gishize, ngomba kugikora nkongeraho n’ibindi bijyanye n’ibihe bigezeho.
Amatora ku mwanya w'umukuru w'igihugu n'ay'Abadepite ateganijwe ku ya 14 na 15 Nyakanga uyu mwaka aho abakandida bemejwe ku mwanya w'umukuru w'igihugu barimo Perezida Paul Kagame w'Ishyaka FPR-Inkotanyi,Dr Frank Habineza w'Ishyaka Green Party ndetse na Mpayimana Phillipe akaba ari umukandida wigenga muri aya matora.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show