Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yarahije aba Ofisiye 166 basoje amahugurwa
Ku wa Kabiri tariki ya 18 Kemana, Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda Dr Edouard Ngirente, yayoboye umuhango wo guha ipeti rya Assistant Inspector itsinda ry'abasirikare 166 mu rwego rw'igorora, abasaba gushira mu bikorwa no gukora inshingano barahiriye uko bikwiye.
Ni umuhango wabereye ku ishuri ry'amahugurwa rya RCS riherereye mu Karere ka Rwamagana . Muri uwo muhango Minisititi w'intebe Dr Edouard Ngirente, yabasabye kuba abanyamwuga kandi bagakora ibikorwa bihesha ishema u Rwanda.
Yakomeje avuga ko u Rwanda rubitezeho kuzuza inshingano zabo badateshutse ku ndahiro bagiriye imbere yabanyarwanda.
Ati"Nti muzajye mu bikorwa bidakwiye bitajyanye nshingano zanyu ndetse muzite ku bagororwa mwirinda gukora ibikorwa biheshya isurambi urwego rwa RCS ndetse n'igihugu muri rusange.
Umuyobozi w'ishuri ry'amahugurwa rya RCS ACP Emmanuel Nshozamihigo Rutayisire yashimiye inzego nkuru za Leta kubwo gukomeza kubaka ubushobozi bw'urwego rw'u Rwanda rushinzwe igirora.
Muri uwo muhango kandi yabaye igikorwa cyo guhemba aba Ofisiye bitwaye neza barimo Iyakaremye Eric wahize abandi Niyonsenga Eugene wabaye uwa kabiri na Kirabo Alice wabaye uwa gatatu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show