Rubavu:Umusore utwara abagenzi ku igare yasanzwe mu muhanda yapfuye
Mu gitondo cyo kuri wa uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena mu Murenge wa Nyamyumba mu Kagali ka Rubona mu Mudugudu wa Bunyago habonetse umurambo w'umusore wari ugeretseho igare bigakekwako yaba yishwe.
Abaturage batuye muri ako gace bavuze ko uwo musore yari asanzwe akora akazi ko gutwara abantu n'ibintu ku igare (umunyonzi) ariko bakaba bari basanzwe bamukekaho kuba ari umujura, bakaba bakeka ko yaba yishwe na bagenzi be kubera ibyo batumvikanyeho.
Amakuru y'uru rupfu yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ahagana saa kumi n'ebyiri za mu gitondo ubwo abaturage bari bagiye mu mirimo yabo abibonye bahita batanga Amakuru ku bayobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamyumba Nkurunziza Faustin yemeje Aya makuru avuga ko nabo bamenye ayo makuru mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu bahita babimenyesha inzego zishinzwe umutekano ndetse n'inzego zishinzwe iperereza.
Amakuru yamenyekanye nyuma yo gushakisha amakuru kuri uyu murambo avuga ko uyu musore yitwa Nshimiyimana Jackson
Yakomeje avuga ko urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza kugirango hamenyekane icyateye uru rupfu.
Gitifu Faustin yamaze impungenge abaturage bavuga ko muri uyu muhanda hateye ubwoba kuhanyura nijiro ababwira ko hari gutekerezwa uburyo bwo kuwushiramo amatara.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show