English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu:Umusore utwara abagenzi ku igare yasanzwe mu muhanda yapfuye 

Mu gitondo cyo kuri wa uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena mu Murenge wa Nyamyumba mu Kagali ka Rubona mu Mudugudu wa Bunyago habonetse umurambo w'umusore wari ugeretseho igare bigakekwako yaba yishwe.

Abaturage batuye muri ako gace bavuze ko uwo musore yari asanzwe akora akazi ko gutwara abantu n'ibintu ku igare (umunyonzi) ariko bakaba bari basanzwe bamukekaho kuba ari umujura, bakaba bakeka ko yaba yishwe na bagenzi be kubera ibyo batumvikanyeho.

Amakuru y'uru rupfu yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ahagana saa kumi n'ebyiri za mu gitondo ubwo abaturage bari bagiye mu mirimo yabo abibonye bahita batanga Amakuru ku bayobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamyumba Nkurunziza Faustin yemeje Aya makuru avuga ko nabo bamenye ayo makuru mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu bahita babimenyesha inzego zishinzwe umutekano ndetse n'inzego zishinzwe iperereza.

Amakuru yamenyekanye nyuma yo gushakisha amakuru kuri uyu murambo avuga ko uyu musore yitwa Nshimiyimana Jackson

Yakomeje avuga ko urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza kugirango hamenyekane icyateye uru rupfu.

Gitifu Faustin yamaze impungenge abaturage bavuga ko muri uyu muhanda hateye ubwoba kuhanyura nijiro ababwira ko hari gutekerezwa uburyo bwo kuwushiramo amatara.



Izindi nkuru wasoma

Gakenke:Imodoka itwara abagenzi ya International yakoze impanuka

Gakenke.Imodoka itwara abagenzi yagonganye n'ikamyo 16 barakomereka

Rubavu:Umusore utwara abagenzi ku igare yasanzwe mu muhanda yapfuye

DRC:Gutwara abantu n'ibintu mu mihanda yo muri Masisi byahagaze

Prof Dr Simon wari umuyobozi wa Kaminuza ya UTB yapfuye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-19 12:32:07 CAT
Yasuwe: 135


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuUmusore-utwara-abagenzi-ku-igare-yasanzwe-mu-muhanda-yapfuye-.php