English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gakenke:Imodoka itwara abagenzi  ya International yakoze impanuka 

Imodoka itwara abagenzi ya International ifite parake RAH276D yakoze impanuka ubwo yavaga i Musanze yerekeza i Kigali abagenzi batatu barakomereka bahita bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri.

Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki ya 19 Kamena ahagana i saa saba n'igice nibwo iyo modoka yagonze igiti cyiri hafi y'umuhanda ubwo yari igeze mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Kivuruga.

Aya amakuru yemejwe n'umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza aho yavuze ko batatu mu bari muri iyo modoka aribo bakomeretse kandi ko bahise bajyanwa mu bitaro igitaraganya.

Ati"Yagonze igiti cyari hakurya y'umuhanda hakomereka batatu mu bari bari muri iyo modoka bahita bajyanwa n'imbangukiragutabara mu bitaro bya Ruhengeri.

Abakomeretse ni Niyitegeka Jean Baptiste w'imyaka 33 wakomeretse mu mutwe no mu mugongo, Irasubiza Omela w'imyaka 21 wakomeretse  ku kuboko na Berwa Dela Joe w'imyaka 21 wakomeretse mu maso.

SP Jean Bosco yavuze ko hari gukorwa iperereza kugirango hamenyekane icyateye iyo mpanuka.



Izindi nkuru wasoma

Rwandan Female Soldiers in MINUSCA Celebrate International Women's Day with Women in Bria

Inkuru ibabaje i Musanze: Impanuka ikomeye ihitanye babiri abandi barakomereka.

Impanuka y'indege ya Delta Air Lines i Toronto: Abagenzi 80 barokotse urupfu.

Umuhanzi Bebe Cool yashimiye Bbi Wine kubera igikorwa cy’indashyikirwa yakoze.

Rulindo: Impanuka ya bisi ya sosiyete ya International yahitanye abantu 16.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-20 06:53:37 CAT
Yasuwe: 602


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/GakenkeImodoka-itwara-abagenzi--ya-International-yakoze-impanuka-.php