English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Gutwara abantu n'ibintu mu mihanda yo muri Masisi byahagaze

Ihuriro ry’abatwara abantu n'ibintu mu muhanda ku butaka bwa Masisi muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya  Congo ryatangaje ko rihagaritse ibikorwa byayo mu gihe cyingangana n'ibyumweru bibiri guhera ku wa kabiri tariki ya 11 Kamena. 

Iki cyemezo kigamije kwamagana iyongerwa ry’imisoro ridafite ishingiro, kandi n'umutekano muri ako gace ukaba ukomeje kuba mubi.

Ibaruwa yandikiwe guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru iravuga iti "abatwara abagenzi baramagana kwiyongera kudafite ishingiro kw'imisoro mu mihanda ya  Sake - Mweso - Pinga na Mweso - Kanyabayonga."

Guverineri w'intara ya Kivu ya Ruguru yavuze ati" Byaba bibabaje Mu gihe nta kinyabiziga cyaba cyiri mu muhanda, nta bikorwa byo kubungabunga uyu muhanda! », 

Amakuru avuga ko Ikamyo nto itwara toni 6 yishyura amadorari 320; ikamyo ya toni 15, $ 450; ikamyo ya toni 20, $ 650. bati "Ihohoterwa ridashoboka tuzagaragariza ubuyobozi bw'intara. ”



Izindi nkuru wasoma

Julian Assange uzwi cyane mu gutangaza amabanga y'abakomeye yasohotse muri gereza nyuma y'imyaka 6

Nyanza:RIB yataye muri yombi umuyobozi w'ishuri ucyekwaho kwiba ibiryo by'abayeshuri

Ngororero:Abantu barenga ibihumbi 100 nibo bakiriye Paul Kagame

DRC:Hafashwe abantu 10 bambaye nka Adam na Eva basambanira mu kivunge

Abantu barenga ibihumbi 37 bamaze kugwa mu ntambara ya Israel na Hamas



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-12 06:20:18 CAT
Yasuwe: 120


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCGutwara-abantu-nibintu-mu-mihanda-yo-muri-Masisi-byahagaze.php