English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Prof Dr Simon wari umuyobozi wa Kaminuza ya UTB yapfuye

Ku wa Kabiri tariki ya 11 Kamena inkuru y'incamugongo yatangiye gusakara hose ko uwari umuyobozi mukuru  wa UTB Prof Dr Simon Wiehler yapfuye.

Amakuru avuga ko Prof Dr Simon   yapfuye ku wa mbere tariki ya 10 Kamena nkuko byanyujijwe mu itangazo ry'umuyobozi wa UTB wungirije ushinzwe amasomo ry'uko uwari umuyobozi mukuru wayo yapfuye ku wa 10 Kamena 2024.

Prof Dr Simon  wayoboraga Kaminuza ya UTB yakoze imirimo itandukanye nkaho yabaye Umuyobozi wungirije muri Kaminuza y'ubuvuzi ya Fins muri Uganda aba umushakashatsi n'inzobere mu gutegura imishinga.

Prof Dr Simon  kandi yahuguye abashakashatsi n'abasesenguzi ndetse akora ubushakashatsi mu nzego zitandukanye muri Siyansi mbonezamubano na politike n'indi mirimo itandukanye.

Prof Dr Simon  yatangiye kuyobora Kaminuza y'Ubukerarugendo,Ikoranabuhanga n'Ubukungu UTB muri 2022 akaba apfuye ayimazemo imyaka ibiri gusa.



Izindi nkuru wasoma

Ngororero:RIB yataye muri yombi Babiri barimo n'umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo mu Karere

Nyanza:RIB yataye muri yombi umuyobozi w'ishuri ucyekwaho kwiba ibiryo by'abayeshuri

Gakenke:Abantu bataramenyekana batwitse moto y'umuyobozi w'ishuri

Miliyoni zisaga eshanu zafashwe zisubizwa umucuruzi wari warazibwe

Rubavu:Umusore utwara abagenzi ku igare yasanzwe mu muhanda yapfuye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-12 02:46:30 CAT
Yasuwe: 176


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Prof-Dr-Simon-wari-umuyobozi-wa-Kaminuza-ya-UTB-yapfuye.php