English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gakenke.Imodoka itwara abagenzi yagonganye n'ikamyo 16 barakomereka

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Kivuruga mu muhanda Musanze-Kigali,ikamyo yagonganye n'imodoka itwara abagenzi ,16 muri 29 barakomereka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kivuguruga Mukeshimana Alice yatangaje ko iyi kamyo ari iyo mu gihugu cya Tanzania ifite purake T917DBQ/T678CYP ikaba yavaga i Kigali yerekeza i Musanze, mu gihe iyo modoka ya  Coaster RAG50A  yavaga i Musanze yerekeza i Kigali.

Amakuru avuga ko iyi kamyo yagendaga ku muvuduko wo hejuru bituma inanirwa gukata ikorosi ry'ahantu hamanuka maze igonga imodoka yari itwaye abagenzi iyisanze mu mukono wayo.

Ubwo iyi mpanuka yabaga abagenzi 16 muri 29 bari bari muri iyo modoka bakomeretse ariko batanu muri bo bakomereka mu buryo bukomeye.

Gitifu Mukeshimana Ati"Abagenzi bari bari muri Couster, 16 bakomeretse ariko batanu bakomereka bikomeye, abakomeretse byoroheje bajyanwe mu bitaro bya Nemba mu gihe abakomeretse mu buryo bukomeye bajyanwe mu bitaro bya Ruhengeri mu buryo bwihuse hifashishijwe imbangukira gutabara z'ibyo bitaro"

Yakomeje ati"Abakomeretse cyane ni abari bicaye hagati mu ruhande iyo kamyo yagonze mo ariko abari bicaye imbere na shoferi nta kibazo bagize."

Amakuru avuga ko iyo mpanuka yabaye ahagana saa mbiri n'iminota 40 za mu gitondo ariko umushoferi wari utwaye iyo kamyo ahita yiruka kugeza n'ubu ntabwo araboneka kandi ntabwo haramenyekana imwirindoro.



Izindi nkuru wasoma

Kigali:Abantu batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka abandi barakomereka

Nyamasheke:Impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe abandi 27 barakomereka

Goma:Abantu 8 biciwe mu modoka itwara abagenzi

Imodoka yari itwaye abafana ba APR FC yakoze impanuka batanu barakomereka

Imodoka itwara abagenzi yakoze impanuka babiri bajyanwa mu bitaro bya CHUK



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-19 17:55:31 CAT
Yasuwe: 188


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/GakenkeImodoka-itwara-abagenzi-yagonganye-nikamyo-16-barakomereka.php