English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu na Nyabihu: Polisi y’u Rwanda yafatanye abagore bane amabaro 10 y’imyenda ya caguwa.

Polisi y’u Rwanda yafatanye abagore bane amabaro 10 y’imyenda ya caguwa binjije mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko bayikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yuko bagiye muri iki Gihugu cy’igituranyi mu buryo butemewe ubundi bakinjiza iyo magendu.

Aba bagore bane bafatiwe mu Turere twa Rubavu na Nyabihu mu bikorwa bitandukanye, ariko bose iyi caguwa bakaba bakekwaho kuyivana muri DRC nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda.

Babiri muri aba bagore, bafatiwe mu Kagari ka Gikombe, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 07 Mutarama, aho bafatanywe magendu y’amabaro atatu.

Abandi babiri bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mutarama, mu Kagari ka Kaminuza, Umurenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu bafite amabaro arindwi  y’imyenda ya magendu yari ibitse mu rugo rw’umwe muri bo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba; SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko aba bagore bafashwe nyuma yuko bambutse umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakajya i Goma ari bwo bagarukanaga iyo magendu.

Ati “Bariya bombi bafashwe nyuma yuko bambutse umupaka bajya i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu kugaruka bakazana magendu y’imyenda ya caguwa.”

SP Karekezi yatunze agatoki no ku bifashishwa n’abakora ubu bucuruzi bwa magendu n’ibindi bitemewe  mu kubitunda, kubibika no kubigurisha, abasaba kubizibukira kuko nabo babihanirwa n’amategeko.

Itegeko rigenga imicungire ya Gasutamo mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba rikoreshwa no mu Rwanda riteganya ko ubucuruzi bwa magendu buhanishwa igifungo kitarengeje imyaka 5 n’ihazabu ingana na 50% y’agaciro k’ibicuruzwa byinjijwe ku buryo bwa magendu byari kubarirwa umusoro.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu.

 



Izindi nkuru wasoma

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye imyanzuro ya EU.

Rubavu: Rwanda NGO Forum ije nk’umusemburo mu kurwanya Malariya, Igituntu na SIDA.

Ng’ubwo ubuhamya bw’abaturage bambuka umupaka wa Kamanyola uhuza u Rwanda na RDC.

Twibukiranye ibihe by’ingenzi byariranze Tour du Rwanda kuva ryatangira n’abaryegukanye.

Amb. Nduhungirehe yasezeye mugenzi we wa Ukraine, ku ruhare rwiza mu mubano n’u Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-09 09:42:04 CAT
Yasuwe: 84


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-na-Nyabihu-Polisi-yu-Rwanda-yafatanye-abagore-bane-amabaro-10-yimyenda-ya-caguwa.php