English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amb. Nduhungirehe yasezeye mugenzi we wa Ukraine, ku ruhare rwiza mu mubano n’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Gashyantare 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasezeye ku mugaragaro Ambasaderi wa Ukraine mu Rwanda, Andrii Pravednyk, warangije inshingano ze.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda (MINAFFET), aho Minisitiri Nduhungirehe yamushimiye uruhare rwe mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Mu butumwa bwa MINAFFET, bwatangajwe kuri X (Twitter), bagize bati: "Minisitiri Olivier Nduhungirehe yasezeye Andrii Pravednyk, Ambasaderi wa Ukraine mu Rwanda, uri kurangiza inshingano ze."

Uyu muhango wari n’umwanya wo gushimira Ambasaderi Pravednyk ku bikorwa bye byo gutsura umubano w’u Rwanda na Ukraine. Minisitiri Nduhungirehe yamugeneye impano y’urwibutso, izakomeza kumuzirikana ku Rwanda n’imikoranire y’ibihugu byombi.

Ubutumwa bwa MINAFFET bukomeza bugira buti “Minisitiri yanashimye uruhare rwa Ambasaderi mu guteza imbere no gushimangira umubano w’Ibihugu byombi binyuze mu bikorwa bye, anamwifuriza ishya n’ihirwe mu nshingano azerecyezamo.’’

Ambasaderi Andrii Pravednyk yatangiye inshingano ze muri 2022, aho muri Mata uwo mwaka yashyikirije Perezida Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Ukraine mu Rwanda. Yari yagaragaje icyizere mu mibanire myiza y’ibihugu byombi, avuga ko azaharanira gutsimbataza ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ubukungu n’ubucuruzi.

Mu myaka amaze mu Rwanda, Ambasaderi Pravednyk yagize uruhare mu kunoza ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Ukraine, ashimangira ko u Rwanda ari igihugu kiri gutera imbere byihuse kandi gifite imikoranire myiza n’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.



Izindi nkuru wasoma

Amb. Nduhungirehe yasezeye mugenzi we wa Ukraine, ku ruhare rwiza mu mubano n’u Rwanda.

U Rwanda rusaba RDC gushyigikira inzira z’amahoro muri Congo. Ibyo Amb. Ernest yeretse Loni.

Huye: Umunyeshuri ushinjwa gusambanya mugenzi we aratabaza asaba gukurikiranwa adafunzwe.

Minisitiri Mugenzi yibukije ababyeyi uruhare rwabo mu gutahura abana babo bari muri Congo.

Rubavu: Ubukene si umurage - Minisitiri Mugenzi asaba abaturage gushora imari mu iterambere.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-20 14:46:52 CAT
Yasuwe: 53


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amb-Nduhungirehe-yasezeye-mugenzi-we-wa-Ukraine-ku-ruhare-rwiza-mu-mubano-nu-Rwanda.php