Ng’ubwo ubuhamya bw’abaturage bambuka umupaka wa Kamanyola uhuza u Rwanda na RDC.
Umupaka wa Kamanyola uhuza u Rwanda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, wongeye gukora nyuma y’imisi micye ufunzwe kubera intambara yari hakurya, bituma Abanyekongo bari bahunze batangira guhunguka, bamwe banagarutse mu Rwanda gutwara ibyo bari basize, bavuga ko biboneye abarwanyi ba M23 ariko batunguwe n’ubunyamwuga bababonanye buhabanye kure n’imyitwarire ya FARDC.
Uyu mupaka wari wafunzwe ku wa Mbere nyuma yuko hari Abanyekongo bari bamaze guhungira mu Rwanda baturutse Kamanyola nyuma iyi santere iza gufatwa n’ingabo z’Ihuriro AFC/M23 ari na zo ziri kugenzura uyu mupaka.
Nyuma yuko uyu mupaka wongeye gukora, bamwe mu Banyekongo bari bahunze imirwano, batangiye gusubira iwabo kuko babona umutekano wagarutse.
Aziza Magambo ati “Ejo nagiyeyo, nasanze abasirikare ba M23 muri duwani ndabasuhuza na bo baransuhuza, nageze mu rugo nsanga ntakibazo nari nagarutse gutwara abana ubu ndatashye iwacu.”
Uretse abahunguka, hari n’abandi banyekongo baturuka hakurya baza mu Rwanda guhaha ibyo kurya bavuga ko bishimira uko bari koroherezwa bakambukira ku marangamuntu.
Tabashwa Mahara ati “Mvuye mu Rwanda guhaha ibyo kurya. M23 ikigera muri Kafunda ntabwo twirutse nta n’ubwo bigeze batwakura, ubu batwemereye kwambuka dukoresheje indangamuntu tubona uko tuza mu Rwanda gushesha imyumbati.”
Si Abanyekongo gusa bishimira umutuzo wagarutse muri Kamanyola no gufugungurwa k’umupaka, kuko n’Abanyarwanda basanzwe bambuka hafi ya buri munsi mu mirimo itandukanye irimo n’ubuhinzi, bavuga ko ubu hari impinduka bitandukanye na mbere.
Nyirahabimana Julienne agira ati “Mvuye mu murima hakurya muri Congo ibi ni ibigori nikoreye mbere bajyaga batwambura imyaka twahinze bigasaba ko tugenda tubahorera (kubaha ku byo basaruraga) ariko ubu ntakibazo.”
Umupaka wa Kamanyola ufasha abaturage b’impande zombi mu buhahirane bushingiye ku bucuruzi bw’ibiribwa, wari wafunzwe ku wa Mbere w’iki cyumweru kubera imirwano, nyuma umutwe wa M23 uza gushwiragiza ingabo za Leta ya Congo zari kumwe n’iz’u Burundi na Wazalendo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show