Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye imyanzuro ya EU.
Ku wa Gatanu, tariki 21 Gashyantare 2025, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yateranye mu Nteko Rusange y’Imitwe yombi, yamagana imyanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23. Abadepite n’Abasenateri bavuze ko EU yirengagije nkana umuzi w’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Uko abagize Inteko y’u Rwanda babonye imyanzuro ya EU
Umwanzuro wa EU (2025/2553(RSP)) ushinja u Rwanda kugira uruhare mu bwiyongere bw’ibikorwa by’ihohoterwa mu Burasirazuba bwa DRC. Gusa, abadepite n’abasenateri b’u Rwanda bagaragaje ko iyo raporo yirengagiza ukuri ku bibazo by’aka karere, birimo imiyoborere mibi ya DRC, uruhare rw’umutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’itotezwa rikomeje gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi.
Depite Tumukunde Hope Gasatura yagize ati: “Uburasirazuba bwa DRC bwabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro irenga 250, harimo na FDLR, ifatanya na Leta ya DRC mu bikorwa by’ubwicanyi byibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw'Abatutsi.”
Abayobozi ba DRC na Burundi bagaragajwe nk’abagamije guhungabanya u Rwanda
Depite Nizeyimana Pie yagaragaje ko ikibazo gikomeye ari uko Leta ya DRC yiyemeje gukorana na FDLR. Yanenze amagambo ya Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi, na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, batangaje ku mugaragaro ko bazakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Yagize ati: “EU yirengagije ko DRC iri gukorana na FDLR, n’iyo raporo yayo ntiyigeze ivuga kuri uyu mutwe w’iterabwoba. DRC igomba guhagarika gukorana na FDLR, abawugize bagashyikirizwa ubutabera.”
Depite Uwamariya Odette we yagarutse ku kuba atari ubwa mbere EU ifata imyanzuro ivuga nabi u Rwanda, avuga ko bidakwiye kuyitaho.
Ati: “Tugomba kumvisha amahanga ukuri, kuko ibi bigamije gusiga icyasha u Rwanda no kudindiza iterambere.”
FDLR ikomeje ibikorwa byayo byo guhungabanya u Rwanda
Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagarutse ku bikorwa by’umutwe wa FDLR, bavuga ko Leta ya DRC yawinjije mu gisirikare cyayo, FRDC. Banagarutse ku bitero biherutse kugabwa ku Rwanda, nk’icyabaye ku wa 26 Mutarama 2025 mu Karere ka Rubavu, cyahitanye inzirakarengane 16, kigakomeretsa abandi 117.
Depite Nabahire Anasthase yavuze ko amateka arimo kwisubiramo, ati: “Kuva mu 1959, Abatutsi bakomeje gutotezwa, none n’ubu biracyakorwa. MONUSCO imaze imyaka myinshi muri Congo nta musaruro itanga, ahubwo FDLR ikomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Umwanzuro w’Inteko y’u Rwanda
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagaragaje ko imyanzuro ya EU igamije kuyobya uburari, gukingira ikibaba Leta ya DRC, no kwibasira u Rwanda. Abagize Inteko batangaje ko bazakomeza guharanira ko ukuri ku bibera mu Burasirazuba bwa Congo kumenyekana, bagahamagarira amahanga kudahabwa amakuru ahengamye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show