Rubavu: Rwanda NGO Forum ije nk’umusemburo mu kurwanya Malariya, Igituntu na SIDA.
Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025, mu Karere ka Rubavu habereye amahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Rubavu, Rwanda NGO Forum n’inzego zitandukanye, agamije kongerera ubushobozi abayitabiriye mu kurwanya no kwirinda indwara z’ibyorezo zirimo Igituntu, Malariya na Virusi itera SIDA.
Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye inzego z’ubuzima, abajyanama b’ubuzima, abayobozi b’inzego z’ibanze, baganira ku ngamba nshya zo gukumira izi ndwara zifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage.
Ubwitabire bw’inzego zitandukanye mu gukumira indwara z’ibyorezo
Ngabonziza Louis, umukozi wa Rwanda NGO Forum ushinzwe ibikorwa, yashimangiye ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye ari ingenzi mu gukumira ikwirakwira ry’izi ndwara.
Ati "Kurwanya indwara nka Malariya, Igituntu na SIDA ntibisaba inzego z’ubuzima gusa, ahubwo ni inshingano rusange. Twifuza ko buri wese yumva uruhare rwe mu gukumira izi ndwara, haba mu kwirinda, gushishikariza abandi kwipimisha, ndetse no gukomeza gahunda zashyizweho z’ubwirinzi."
Yagaragaje kandi ko Rwanda NGO Forum izakomeza gushyigikira ibikorwa byo kwigisha abaturage, aho bazibanda ku byiciro bifite ibyago byinshi byo kwandura no gukwirakwiza izi ndwara.
· Ku bijyanye na SIDA, bazibanda ku bakora uburaya, abajyamana bahuje ibitsina, abafite ubumuga n’ingimbi n’abangavu.
· Malariya izibandwaho cyane mu barobyi, abacukuzi b’amabuye y’agaciro, abanyeshuri biga bacumbikirwa ndetse n’imfungwa n’abagororwa hiyongeyeho n’impunzi.
· Mu gihe ku ndwara y’Igituntu, bazita cyane ku bantu bahuye n’abarwayi bayirwaye.
Ibitaro bya Gisenyi byemeza ko ikibazo kigihangayikishije
CSP Dr. Tuganeyezu Ernest, Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, yagaragaje ko izi ndwara zigihangayikishije abaturage ba Rubavu.
Ati "Mu bitaro byacu, turacyakira abarwayi benshi bafite Malariya, Igituntu na SIDA. Icyo dusaba abaturage ni ukwitabira serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze, bakipimisha hakiri kare, ndetse bakubahiriza inama z’abaganga. Kurwanya izi ndwara bisaba ko buri wese amenya ko afite uruhare mu buzima bwe n’ubw’abandi."
Hashyizweho gahunda nshya yogukurikirana izi ndwara
Mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga no gukurikirana ubuzima bw’abaturage, Rwanda NGO Forum yamuritse sisitemu nshya yitwa Integrated Community Led Monitoring, izafasha guhuza amakuru n’imikoranire hagati y’abashaka serivisi z’ubuzima, abaganga n’abajyanama b’ubuzima.
Iyi gahunda izibanda ku gukurikirana abarwayi no gufasha abaturage kubona serivisi z’ubuzima ku buryo bworoshye kandi bunoze, by’umwihariko mu gukumira Malariya, Igituntu na SIDA.
Abitabiriye amahugurwa basabye ko ubufatanye nk’ubu bwakomeza, hagashyirwa imbaraga mu bukangurambaga no kongera ubumenyi ku baturage kugira ngo indwara z’ibyorezo zigabanuke mu gihugu.
Ingaruka z’izi ndwara n’uburyo bwo kuzirwanya
Indwara nk’izi zifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage n’iterambere ry’igihugu. Malariya yica abantu benshi buri mwaka, Igituntu kigira ingaruka ku bihaha, naho Virusi itera SIDA ikabangamira ubudahangarwa bw’umubiri.
Abantu bose basabwa kugira uruhare mu gukumira izi ndwara binyuze mu:
Kwirinda Malariya binyuze mu gukoresha neza inzitiramibu irimo umuti no gusukura aho batuye, kwihutira kwivuza igihe wumva ibimenyetso,
Kurwanya SIDA binyuze mu mikoreshereze y’agakingirizo kandi nabwo kagakoreshwa uko bikwiye mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, kwisuzumisha no kumenya uko uhagaze kugira ngo ubashe gufata ingamba zikwiye, kwirinda gusangira ibikoresho bikomeretsa nk’inshinge, urwembe, n’ibindi byakoreshwaga n’undi muntu.
Gushishikariza abarwayi b’Igituntu gukurikiza neza imiti kugira ngo batanduza abandi, kwirinda kunywa itabi n’inzoga nyinshi, kujya kwa muganga hakiri kare – (Niba ugaragaje ibimenyetso by’igituntu), kwitabira gahunda zo kwipimisha no gukingirwa.
Gufasha mu Bukangurambaga n’Uburezi
Rwanda NGO Forum ikorana n’ibigo nderabuzima, amavuriro, n’amashyirahamwe y’abaturage mu gutegura amahugurwa n’ubukangurambaga.
Bashyiraho ibigo by’icyitegererezo bifasha kwipimisha, kubona imiti, no gutanga ubujyanama ku bantu baba baranduye cyangwa bafite ibyago byo kwandura izo ndwara.
Abaturage basabwa kwitabira gahunda za Rwanda NGO Forum kugira ngo bagire uruhare mu gukumira izo ndwara, bakirinda kandi bafashe n’abandi gukurikiza inama zitangwa n’abaganga.
Yanditswe na Nsengimana Donatien.
Mu Karere ka Rubavu
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show