English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Donald Trump   yashinjije  Kamala Harris  kuba inyuma y’irindimuka rya  Ukraine.

Trump  wayoboye Leta ya Amerika, yishongoye cyane kuri Perezida wa Ukraine  Volodymyr Zelensky  wanze  kuyoboka inzira y’ibiganiro  bari kugirana n’u Burusiya, ngo barebere hamwe  uko bahagarika intamabara  cyane ko  Ukraine ariyo yahatikiriye cyane ubu ikaba igeze aharindimuka.

Ashize amanga Trump yavuze ko abasirikare benshi banakomeye ba  Ukraine  bose ko baburiye ubuzima  muri iyo ntambara, ubu ikaba  isigaye yohereza abasaza  n’abana  ku ugamba bitewe no kubura abasirikare.

Ibi byose Donald Trump  yabivugiye  muri Lleta ya North Carolina  kuri uyu wa kane  tariki ya 26 Nzeri 2024, aho yari mu bikorwa  byo kwiyamamariza  umwanya wo kuba Perezida w’Amerika, aho yanenze cyane imyitwarire  y’abayobora Ukraine  mu bikorwa bya Gisirikare.

Yagize ati ’’Igihugu cya Ukraine cyahindutse isibaniro  ry’intambara. Abantu benshi biganjemo abakomeye barapfuye . Ya miturirwa mwiratanaga idasazwe,inganda n’ibiraro naya minara  miremire byose  byarasenyutse ubu birambaraye hasi.Ukraine  ntikiriho ntiwamenya ko  ari ya Ukraine ya cyera.’’

Donald Trump  yahise ashinja Kamala Harris bahanganyemo  ku mwanya wa Perezida  w’Amerika  na Joe Biden  wabaye Perezida w’Amerika, kuba aribo bihishe inyuma yo gushwanyagurika kwa Ukraine.

Ati ‘’Biden na Kamala Harris  babigizemo uruhare. Ni bo  bemeye guha intwara n’amafaranga  Zelensky.Kuri ubu  Ukraine  nta basirikare  isigaranye, kugeza magingo aya   bari kwifashisha abana n’abasaza  kuko aribo bari kohereza ku rugamba bitewe no kuba  baratakaje  ingabo nyinshi za guye ku rugamba.

Ukraine yo yirinze gutangaza umubare w’abasirikare  bayo  bapfuye, u Burusiya buvuga ko abagye ku rugamba bagera mu bihumbi 500 guhera  muri Gashyantare 2022.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Donald Trump yashinjije Kamala Harris kuba inyuma y’irindimuka rya Ukraine.

Uwari warasezeye burundu muri Ruhago agiye kuba Umunyezamu wa mbere wa FC Barcelona.

Al Jazeera yahawe iminsi 45 yo kuba itakibarizwa kubutaka bwa Palestine.

Uwakubanje yakongera, Pyramids yongeye gufunga amarembo yerekezaga APR FC muri CAF Champions Leagu

Bisobanuye iki kuba RIB yahaBisobanuye iki kuba RIB yahampagaye umukinnyi ukomeye wa Gasogi United



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-27 10:52:29 CAT
Yasuwe: 16


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Donald-Trump---yashinjije--Kamala-Harris--kuba-inyuma-yirindimuka-rya--Ukraine.php