English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Miliyoni zisaga eshanu zafashwe zisubizwa umucuruzi wari warazibwe

Urwego rw'igihugu  rw'ubugenzacyaha RIB rwasubije amafaranga umucuruzi witwa Ishimwe Fridia angana na miliyoni 5,5 muri Miliyoni 6 Frw bivugwa ko yibwe n'umurinzi w'aho yacururizaga.

Umuvugizi w'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha Dr Murangira Thierry avuga ko ayo mafaranga yayibwe n'umuzamu wa Ishimwe wacurishije urufunguzo akinjira abandi batashye.

Ati"Uwari umuzamu w'iduka rya Ishimwe yacurishije urufunguzo batashye yinjira mo yiba miliyoni 6Frw bari basizemo ajya kuyahisha kwa se mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Jali afatwa asigaje miliyoni eshanu n'igice.

Yakomeje avuga ko uregwa akurikiranyweho icyaha cy'ubujura buciye icyuho gihanwa n'ingingo ya 167 ivuga ku mpamvu nkomezacyaha cyo kwiba ariko ibihano byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho atemerewe kwinjira.

Ishimwe ubwo yamaraga gusubizwa amafaranga yashimiye urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB kubwo umuhate bagaragaje mu gutuma amafaranga aboneka mu gihe bo bari batakaje icyizere.

Ati"Twahise twitabaza RIB gusa ntabwo twumvaga ko amafaranga ashobora kongera kuboneka kuko ibyo twumvaga ko bikorerwa Abanyamahanga kuko twabyumvaga kumbuga nkoranyambaga ariko tubaye abahamya bo guhamya ko RIB ifasha umuntu uwo ariwe wese."

Ishimwe yaburiye abantu kujya birinda kurarana amafaranga ahubwo bakihutira kuyageza kuri banki cyangwa bakayabika kuri MOMO kugirango birinde ingaruka nk'izo zo kwibwa.

Uwatawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye  ugitunganywa kugirango ishikirizwe ubushinjacyaha.



Izindi nkuru wasoma

Miliyoni zisaga eshanu zafashwe zisubizwa umucuruzi wari warazibwe

Umuhanzi Celine Dion wari umaze igihe arwana n'ubuzima agiye kongera gutarama

Rubavu:PSF yatanze arenga miliyoni 30 mu kuremera abarokotse no kubaha igishoro

Prof Dr Simon wari umuyobozi wa Kaminuza ya UTB yapfuye

Umwarimu watanze kandidatire ku mwanya wa Perezida yavuze ko yakubiswe ari gushaka imikono



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-19 16:53:29 CAT
Yasuwe: 70


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Miliyoni-zisaga-eshanu-zafashwe-zisubizwa-umucuruzi-wari-warazibwe.php