Miliyoni zisaga eshanu zafashwe zisubizwa umucuruzi wari warazibwe
Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwasubije amafaranga umucuruzi witwa Ishimwe Fridia angana na miliyoni 5,5 muri Miliyoni 6 Frw bivugwa ko yibwe n'umurinzi w'aho yacururizaga.
Umuvugizi w'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha Dr Murangira Thierry avuga ko ayo mafaranga yayibwe n'umuzamu wa Ishimwe wacurishije urufunguzo akinjira abandi batashye.
Ati"Uwari umuzamu w'iduka rya Ishimwe yacurishije urufunguzo batashye yinjira mo yiba miliyoni 6Frw bari basizemo ajya kuyahisha kwa se mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Jali afatwa asigaje miliyoni eshanu n'igice.
Yakomeje avuga ko uregwa akurikiranyweho icyaha cy'ubujura buciye icyuho gihanwa n'ingingo ya 167 ivuga ku mpamvu nkomezacyaha cyo kwiba ariko ibihano byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho atemerewe kwinjira.
Ishimwe ubwo yamaraga gusubizwa amafaranga yashimiye urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB kubwo umuhate bagaragaje mu gutuma amafaranga aboneka mu gihe bo bari batakaje icyizere.
Ati"Twahise twitabaza RIB gusa ntabwo twumvaga ko amafaranga ashobora kongera kuboneka kuko ibyo twumvaga ko bikorerwa Abanyamahanga kuko twabyumvaga kumbuga nkoranyambaga ariko tubaye abahamya bo guhamya ko RIB ifasha umuntu uwo ariwe wese."
Ishimwe yaburiye abantu kujya birinda kurarana amafaranga ahubwo bakihutira kuyageza kuri banki cyangwa bakayabika kuri MOMO kugirango birinde ingaruka nk'izo zo kwibwa.
Uwatawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye ugitunganywa kugirango ishikirizwe ubushinjacyaha.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show